MONUSCO yatanze impuruza ihishura amayeri mashya M23 iri gukoresha igakomeza kwegera umujyi wa Goma

Ku wa 8 Mata 2024, ni bwo Ingabo za MONUSCO zatanze impuruza zivuga ko umujyi muto wa Sake uri mu birometero bike uvuye mu Mujyi wa Goma, uri hagati nk’ururimi ngo isaha n’isaha wagwa mu maboko y’abarwanyi ba M23 kuko ngo bariye karungu.

Muri iryo tangazo MONUSCO yavuze ko umutwe wa M23 warunze ingufu zidasanzwe mu nkengero za Sake ku buryo hari amakuru ko aba barwanyi, bafite intego yo kuwufata, bagakomereza i Goma. Yavuze ko kandi kugeza magingo aya abarwanyi n’ibikoresho bidasanzwe bigaragara ku mushumi no muri Parike ya Virunga, no mu misozi ikikije Sake, byerekana ko M23 ifite umugambi wo ku rwego rwo hejuru.

MONUSCO yaburiye abakozi bayo, ibasaba gufata ingamba zidasanzwe mu guhangana n’icyo yise iterabwoba rya M23. Yatanze amabwiriza yo gukumira no kwimura abakozi muri Goma, ndetse inagena ahantu hizewe ho guhurira mu gihe byarushaho gukomera.

Yasabye kandi abakozi bayo gukaza ubwirinzi no kwiyegereza ibikoresho bya nkenerwa birimo amazi, ibiryo, lisansi ndetse na internet, ndetse inasaba Ingabo zayo ziri hafi y’ibirindiro bya M23 gusubira inyuma, ibyatumye mu cyumweru gishize Ingabo z’Abahinde zibererekera M23, igafata ibirindiro bitatu mu nkengero za Sake itarwanye.

Kugeza ubu inzira zose z’ubutaka zinjira mu mujyi wa Goma zirafunze, aho uyu mutwe ukigenzura imihanda ya Goma – Rutshuru – Butembo, Goma – Sake – Masisi centre, Goma – Sake – Kitchanga na Goma – Sake – Shasha – Minova –Bukavu. Kugeza ubu kwinjira i Goma bisaba kunyura inzira y’ikiyaga cya Kivu, inzira y’ikibuga cy’indege, n’inzira y’umupaka w’ubutaka yinjira mu Rwanda.

Ni mu gihe umutwe wa M23 umaze iminsi upanga ibikorwa bidasanzwe bishobora gusiga Ingabo za leta n’abambari bazo bakuwe mu birindiro barunzeho intwaro zo kurinda umujyi wa Sake uri bugufi bwa Goma. Icyakora akenshi M23 yumvikanye ivuga ko nta mugambi ifite wo gufata Goma, ariko ko izakurikirana ibitero by’imbunda ziremereye n’ibyo mu kirere bigambiriye ingabo z’uwo mutwe no kurasa ku bandi baturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru Wasoma:  Perezida Tshisekedi yakoze ikintu kidasanzwe nyuma y’uko abakandida bahanganye basabye ko ibyavuye mu matora byakwirengagizwa bakongera gutora

Ni mu gihe kandi uyu mutwe wa M23, ukomeza gusaba ibiganiro na Leta, nyamara Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera aganira n’uyu mutwe, Leta ye yita uw’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda.

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu Guverineri wa Kinshasa yasabwe kwegura akishyikiriza ubutabera

Ni mu gihe kandi uyu mutwe wa M23, ukomeza gusaba ibiganiro na Leta, nyamara Perezida Tshisekedi yavuze ko atazigera aganira n’uyu mutwe, Leta ye yita uw’iterabwoba ufashwa n’u Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved