Amezi abiri agiye gushira, umuhanzi w’imideri Turahirwa Moses washinze inzu y’imideri Moshions avuye muri gereza by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze, nk’uko byategetswe n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Moses yari yatawe muri yombi kuwa 28 Mata 2023, kuwa 15 Gicurasi 2023 urukiko rutegekwa ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’uko afunguwe, Moses ntabwo yageze mu itangazamakuru, icyakora nyuma y’iki gihe cyose yabashije kuganira n’itangazamakuru ava imuzi n’imuzingo ku ifungwa rye ndetse n’ibyo yahuriyemo nabyo muri gereza. Aganira n’umunyamakuru wa Igihe, yamubajije uko ubuzima bwari bumeze, Moses asubiza ko ubuzima butari bworoshye, icyakora ari gushimira Imana kandi byari ngombwa ko abinyuramo, akanayishimira ko akiri muzima nubwo hari ubuzima umuntu anyuramo butoroshye ariko akabugumana.
NI IKI CYAKUGOYE IGIHE WARI MURI GEREZA? Icyangoye cyane ni umumenyerana n’abantu, kumenya uburyo bantekereza. Hari amakuru nasanze nabo bafite, kwisanga muri iyo sosiyete navuga ko ari nshya.iyo turi hano, tuvuga ko turi mu gihugu, kujya ahantu rero hatari mu gihugu navuga ko hafite izina risa nk’aho ari bwite nibyo byangonye, ariko naramenyereye ntabwo byamafshe igihe no kumva ko hariyo abantu.
UMUNSI WAWE MURI GEREZA WABAGA UMEZE GUTE? Umunsi wabaha umeze nka hano n’ubundi cyane ko hariya hariyo n’abandi bahanzi benshi, nasanzeyo abandi bantu ntarinzi ko bariyo, harimo abahanzi batandukanye mu bugeni, imideli n’ibindi. Nagize igihe cyo kudatekereza cyane ku mpamvu ndiyo cyangwa se kwiheba, ahubwo nkagira umwanya wo guhura n’abandi bahanzi kuko nakomeje gukora ubuhanzi bwanjye. Hari n’imishinga n’imwe twatangiye gukorana na bo, gukomeza kuba hamwe n’abahanzi navuga ko ari cyo cyankomeje cyane.
NYUMA YO KUREKURWA NI IZIHE NGAMBA WAZANYE? Ingamba ni ugukomeza gukora no gukorana n’abandi, nta gihe kinini navuga ngo cyatumye mpindura gahunda, ubu nugukomeza gukora ibyo nkora kandi nkabyitwaramo uko ngomba kubyitwaramo, kandi nkubahiriza amategeko n’amabwiriza agenda Abanyarwanda n’igihugu cy’u Rwanda.
MU GIHE WARI MU NKIKO HARI AHO IZINA RYA MOSHIONS RYABA RYARANGIRITSE? Ubuzima bwa Moshions ntabwo bwahagaze, wenda izina biterwa n’ubyumva cyangwa uko abantu babitekereza, nzakomeza gukora ubuhanzi ubu nongeye kuyigira iy’abantu bake. Nubundi nsanzwe ntakorera rubanda niko navuga, icyerekezo rero kirakomeje, ni ugukorera abantu bake numva ibyo nkora banshyigikiye ari bake.
IMISHINGA YA KWANDA SEASON 1 WARI WATANGIYE UBU IHAGAZE GUTE? Hari ibikorwa bitabashije kuba cyane cyane muri Gicurasi, ubu nibwo ndi kugaruka nabanje gufata igihe cyo kuruhuka, kugaruka mu buzima bwo mu gihugu neza. Ibirori bizaba imyanda yari ihari nakomeje kuyishushanya n’ubundi aho nari ndi, nzakora ibirori by’imideli n’ubundi by’abantu bake, tuzakora amashusho cyane mu kuzenguruka igihugu ariko nkazagira umunsi nzatumira abantu nkabereka amashusho, nkabasha no koherereza abo hanze y’igihugu ibyo dukora kuko ubu ntashobora kuba najyayo byoroshye.
NI AYAHE MASOMO WAKUYE MU BIHE UMAZE IMINSI UNYURAMO? Amasomo ni menshi naravuze nti ubu mvuye Phd, nagize amasomo yisumbuyeho ntashobora kuba naraciyemo, ariko yanampaye n’ibitekerezo biri kumfasha cyane. Ajyanye n’ubumuntu no kumenya abantu abo aribo, ibyacu no kwiteza imbere ni menshi, gusa wenda azagaragara cyane mu bishushanyo n’ubuhanzi bwanjye.