Moshions ntavuga rumwe n’ubuyobozi bw’umugi wa Kigali biba urujijo kubumvise iyo nkuru

Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshions yatangaje ko umujyi wa Kigali wamusabye gukuraho amarangi ari kunzu ye ngo kuko ateza umwanda. Yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa 18 mata 2023. Ni nyuma y’uko mu minsi yashize iyi nzu ye iri mu Kiyovu yasizwe amarangi mashya, aho hari umukara hakajyaho umutuku, ubururu, icyatsi n’umuhondo, amabara asanzwe agaragaza ibendera ry’abatinganyi nubwo nta wahamya ko ari cyo yari agamije.

Muri ubwo butumwa Moshion yagaragaje imodoka z’umugi wa Kigali, avuga ko bamusabaga gukuraho ayo marangi ngo kubera ayo mabara nyine ari kuri iyo nzu ikoreramo abahanzi ba ‘Kwanda season’. Gusa nubwo Moshions avuga gutyo, hari amakuru avuga ko ubwo abayobozi b’umugi wa Kigali bahageraga bahasanze amabuye yari akikije ifoto ye akaba ari yo bamusabye gukuraho nk’uko Igihe babitangaje.

Byavuzwe ko yahawe amasaha 24 yo gukuraho ayo mabuye, ariko ibyo gukuraho amarangi byo bikaba Atari ukuri. Aya mabuye yabwiwe gukuraho ni amakoro yakoreshejwe mu minsi yashize ubwo uyu musore yamurikaga umushinga we mushya witwa ‘Kwanda season’ ubwo bashakaga kuhasanisha n’ibirunga.

Inkuru Wasoma:  Linda witabiriye Miss Rwanda yasezeranye mu mategeko na Apotre Dan Ruhinda

Inkuru Wasoma:  Umukecuru wamamaye kubera imvugo 'Abakobwa bafite ubushyuhe' yanakoreshejwe mu indirimbo ya Dj Pius na Bruce Melodie, yitabye Imana

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved