Moshions yitabye RIB kubera passport ye iriho ko ari umugore

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshions washinze iyi nzu y’imideri, aho akurikiranweho gukoresha impapuro mpimbano. Ni nyuma y’uko uyu musore atangaje ko kuri passport ye yahinduriwe ubwoko bw’igitsina hakajyaho ko ari umugore.

RIB yatangaje ko iyi passport Turahirwa Moses yashyize hanze ari impimbano ndetse ndetse urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rukaba rwarahakanye ko rwatanze iyi passport. Umuvugizi wa RIB murangira Thierry yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko Moses Turahirwa yitabye RIB kugira ngo akorweho iperereza.

Ni nyuma y’uko Moses abicishije kuri Instagram ye yagaragaje passport iriho ko ari umugore maze yandika amagambo avuga ati “bwa nyuma na nyuma birabaye, ndi umugore ku bindanga. Mbega byiza. Urakoze cyane Kagame.” Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwahakanye ko rutigeze rutanga iyo passport.

Ababonye iyi foto bakagerageza kuyitegereza cyane, bagiye bavuga ko iyi nyuguti ya F yanditse kuri passport ya Moshions ari impimbano kuko itanditse nk’izindi nyuguti ziyiriho, batangira kwibaza impamvu iyi passport yatanzwe mu mpera z’umwaka wa 2021 ariko akaba yarasangije aya makuru ababakurikira muri iki gihe.

Inkuru Wasoma:  Bitunguranye Kainerugaba Muhoozi yasabye polisi y’u Rwanda gufata miss Kayumba Darina ikamumushyikiriza

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie yasubije Agasaro wamusabye indezo y’umwana avuga ko babyaranye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved