Motorola igiye gushyira ku isoko telefoni ihendutse ifite imiterere idasanzwe

Uruganda rwo muri Amerika rumaze kumenyerwa mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga by’umwihariko telefoni rwa Motorola, rwashyize hanze telefoni zo mu cyiciro cya Moto G 2025 zifite imiterere ihambaye kandi zihendutse.

Izi telefoni nshya ni Moto G Power 2025 ifite ubushobozi bwisumbuye ibarirwa agaciro k’amadorali ya Amerika 300 [415,914 Frw] hakaba n’indi ya Moto G 2025 ifite agaciro k’amadorali 200 [277,276 Frw].

Moto G Power ifite ibyemezo by’ibipimo bya ‘IP68 na IP69’ bigaragaza ubushobozi bwayo bwo kutinjirwa cyangwa kwangizwa n’amazi cyangwa umukungugu [water-resistance and dust-resistance].

Iyi telefoni yanahawe icyemezo kigaragaza ko igikoresho gikomeye kandi kibasha guhangana n’ibishobora kucyangiza. Iyo telefoni cyangwa ikindi gikoresho gifite iki cyemezo, biba bivuze ko yageragejwe mu buryo butandukanye.

Urugero Motorola ivuga ko urekuriye Moto G Power hasi muri metero 1,2 itagira icyo iba na gito. Yagaragaje ko iyi telefoni ishobora gushyirwa ahari ubushyuhe bwo kugeza kuri degrée Celsius 60 ntihagire igihinduka ku mikorere yayo.

Ubu bushobozi burenze ubwo umuntu yakenera ngo telefoni ye igire umutekano, ariko ntacyo bitwaye kuba uzi ko telefoni yawe ntacyayihungabanya.

Moto G Power ifite umubyimba wa milimetero icyenda zonyine, ikagira screen ya LCD ifite inch 6,8. Ikozwe mu birahuri bya Gorilla Glass 5 bikomeye kandi bidapfa kwangirika, bikorwa n’Uruganda Corning Inc.

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umugabo wakubise umugore we akamugira intere amuziza gusahura imitungo akayijyana iwabo

LCD [Liquid Crystal Display] ni ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukora screen z’ibikoresho by’ikoranabuhanga, aho kugira ngo tubashe kugira ibyo tubona nko muri telefoni, bisaba urumuri rwakira rimwe inyuma ya ya screen yo [backlight].

Iri ritandukanye n’irya ‘OLED display’, ryo rifite umwihariko wo kugaragaza amabara arimo umucyo cyangwa umwijima uko wakabaye, ibyo bigaterwa n’uko buri gace gato ka screen [pixel] kagira ubushobozi bwo kwaka cyangwa kuzima ukwako.

Moto G Power ifite batiri ya 5.000mAh. Ibi bivuze ko iyo telefoni ikoreshejwe neza umuriro ushobora kumara amasaha hagati ya 24 na 48 ariko mu gihe yakoreshejwe cyane, umuriro ushobora kuramba amasaha ari hagati y’umunani n’icumi.

Ifite uburyo bwo kuyongerera umuriro bidasabye gukoresha umugozi [wireless charging].

Iya Moto G yo ifite screen ya inch 6,7 ikozwe mu birahure bya Gorilla Flass 3, n’ibipimo bya IP52 byo kudahangarwa n’amazi cyangwa umukungugu.

Izi telefoni zombi zifite camera z’inyuma za megapixel 50.

Guhera ku itariki ya 30 Mutarama 2025, telefoni za Moto G zizatangira kugurishwa ku mbuga za Motorola.com, Amazon, na Best Buy, mu gihe iza Moto G Power zizaboneka ku isoko kuva tariki 6 Gashyantare 2025.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved