Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda (Joint Task Force Commander), muri Mozambique Maj Gen Emmy Ruvusha ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Admiral Joaquim Mangrasse basuye Umujyi wa Mucojo wari warabaye ibirindiro bikomeye bw’ibyihebe.
Uyu Mujyi wa Mucojo wo mu Ntara ya Cabo Delgado, wahoze ari ubuturo bukomeye cyane bw’ibyihebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa Ansar Al-Sunna Wajamah kuva mu Kuboza 2023, ukaba uherutse kubohorwa binyuze mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda na Mozambique.
Muri urwo ruzinduko aba bayobozi b’Ingabo bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, baboneyeho n’umwanya wo gukorana inama n’abayobozi b’Ingabo ku ruhande rw’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambique.

Aba bayobozi b’Ingabo koze inama yibanze ku buryo umutekano uhagaze uyu munsi
Iyi nama yibanze ku kurebera hamwe uko ikibazo cy’umutekano gihagazwe uyu munsi nyuma y’ifatwa ry’uyu Mujyi wa Mucojo n’imidugudu iwukikije.
Ibikorwa bya gisirikare bihuriweho byo gusenya ibirindiro by’iterabwoba muri uwo Mujyi, byatangiye hagati mu Ukwakira, ndetse abaturage bari baravanywe mu byabo kugeza ubu babisubiyemo bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.

Abaturage bari barakuwe mu byabo, bongeye kubisubiramo
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zagiye muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado muri Nyakanga 2021, zifite intego nyamukuru yo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah wahungabanyije umutekano w’iyi ntara kuva mu 2017.