Umukuru wa Polisi yo muri Mozambique, Bernadino Rafael, yirukanwe ku mirimo ye, nyuma yo gushinjwa gushimuta no guhohotera abaturage bari mu myigarambyo yabaye mbere y’amatora yo mu Ukwakira 2024 na nyuma yayo.
Inkuru yo kwirukanwa kwa Bernadino Rafael yatangajwe ku wa 23 Mutarama 2025, bikozwe na Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, watangiye kuyobora icyo gihugu mu cyumweru gishize.
Izi ni zo mpinduka zikomeye Chapo akoze kuva yajya ku butegetsi, nk’uburyo bwo gushaka uko yagarura icyizere mu baturage bamaze iminsi bararakaye.
Abaturage bagaragaje ko batishimiye ibyavuye mu matora, yatumye Ishyaka rya ‘Frente de LibertaĂ§Ă£o de Moçambique: Frelimo’ rikomeza kuyobora.
Kuva mu myaka 50 ishize Mozambique yakwigobotora ingoyi y’Abanya-Portugal, ni bwo iki gihugu cyahuye n’ibibazo bikomeye nyuma y’amatora.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko yahitanye abarenga 300 nk’uko BBC yabyanditse.
Mu cyumweru gishize Bernadino Rafael, yari yahakanye iby’iyo mibare akavuga ko hapfuye abantu 96 n’abapolisi 17.
Bernadino Rafael yavuze ko abapfuye bashakaga gusagarira abapolisi, abo bashinzwe umutekano na bo bakirwanaho
Ikigo cya Mozambique gishinzwe ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu no kwimakaza demokarasi, cyatangaje ko abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha muri iki gihugu bambaye imyenda ya gisivili binjira mu bigaragambya bagamije kumenya abo ari bo, hanyuma abenshi mu bigaragambyaga baricwa, abandi barafungwa.
Bernadino Rafael yasimbujwe uwari umuyobozi wa polisi mu ntara za Sofala na Nampula witwa Joaquim Sive.