Ku wa 5 Nyakanga 2024, umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe, yabwiye abaturage b’Akarere ka Rutsiro ko nibamutora azashyiraho umushahara w’abayobozi b’imidugudu ndetse akanubaka hoteli y’icyitegererezo ku musozi wa Congo Nil, ugabanya uruzi rwa Nil n’urwa Congo.

 

Uyu mukandida wemewe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yabitangarije muri aka Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Gihango mu isanteri ya Congo Nil. Yabwiye abaturage ba Rutsiro ko kuba Umuyobozi Mukuru w’Umudugudu akora nta gihembo bituma hari serivisi zipfa zirimo nk’itorero ry’umudugudu.

 

Yagize ati “Umuyobozi w’Umudugudu azakora ubukorerabushake busanzwe nk’uko na Minisitiri akora ubukorerabushake iyo yagiye mu muganda rusange, ariko amasaha y’akazi ayahemberwe.”

 

Mpayimana yavuze ko Rutsiro nk’ahantu hafite umwihariko wo kuba urugabano rw’inzuzi ebyiri nini muri Afurika natorwa azahubaka ikimenyetso kihamenyekanisha nk’Umugongo w’Afurika cyangwa Agasongero k’Afurika hakajya hasurwa na ba mukerarugendo.

 

Mvukanyumwete Yohana wari mu baturage bateze amatwi imigabo n’imigambi ya Mpayimana Philippe yavuze ko icyo bumvisemo ari uko agamije kubakira ku byagezweho bityo ko nta cyatuma batamushyigikira kuko atavuga ibisenya ibyagezweho. Ati “Icyo dukeneye ku mukandida uwo ariwe wese uzatorerwa kuyobora u Rwanda ni uko yatwubakira kaminuza hano i Rutsiro, akatwubakira gare na sitasiyo ya lisansi.”

 

Mvukanyumwete yashimye igitekerezo cyo gushyiraho umushahara wa mudugudu avuga ko bizafasha ba mudugudu kwiteza imbere kandi bikaziba icyuho cya ruswa. Ati “Mudugudu wajyaga kumubwira ikibazo akavuga ngo ngo banza umpereze ariko ahembwa wamubaza uti nguhereze iki ko uhembwa?”

 

Mu bijyanye n’ubukungu Mpayimana Philippe yavuze ko azashyira imbaraga mu kwinjiza amazi mu nzu bigatanga akazi ndetse bikanafasha kongera isuku mu bikoni no mu bwiherero kuko isuku y’umukoropesho iruta iy’umweyo.

 

Uyu mukandida yavuze ko azaharanira ko uburenganzira bw’abakozi bwubahirizwa, umukozi wese agahemberwa ku gihe kandi umukozi ukoze amasaha y’ikirenga akayahemberwa kuko ubukungu bw’igihugu bushingira ku bakozi budashyigikira ku ishoramari. Mpayimana Philippe nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Karongi na Rutsiro, arakomereza mu karere ka Rubavu na Nyabihu ku wa 06 Nyakanga 2024.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved