Kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Nzeri 2023,nibwo ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu karere ka Burera aho abahanzi batangiye basusurutsa imbaga y’abantu. Abahanzi barimo Bushali, Chris Eazy, Bwiza,Niyo Bosco na Afrique bahagurutse I Kigali n’imodoka berekeza mu ntara y’amajyaruguru.
Ni urugendo rwatwaye amasaha arenga atatu, hafi saa saba nibwo umuhanzi Afrique yasesekaye ku rubyiniro. Mu ndirimbo ze Agatunda na Lompe ahagurutsa ibihumbi by’abantu bari bitabiriye iki gitaramo,abakunzi ndetse n’abafana b’aba bahanzi banyuzwe cyane n’imitegurire ndetse n’uburyo nta n’umutona wacagamo hakajyaho undi muhanzi.
Afrique yakurikiwe na Niyo Bosco wari utegerejwe na benshi yatangije indirimbo ye yitwa piyapuresha, maze abantu bakimukubita amaso barabyina karahava, yakurikijeho izindi ndirimbo ze zakunzwe, Niyo Bosco yanyuzwe cyane n’uburyo yaririmbanye n’abakunzi be.
Bwiza wari umukurikiye yasesekaye k’urubyiniro abyina ndetse yerekana n’ubuhanga bukomeye abinyujije mu ndirimbo ye yitwa ready yakunzwe nabatari Bake. Nta n’umunota unyuzemo Bushali yahise ajya ku rubyiniro maze akora ibyo bita kubyutsa abafana atangira kubamenaho amazi.
Bushali udasiba udukoryo yabyinanye n’abafana guhera ku ndirimbo ye Mukwaha na Kurura maze abakunzi batangira kumusanga ku rubyiniro. Usibye abasanze Bushali k’urubyiniro, hari umukobwa wo muri aka karere wamusanze k’urubyiniro barabyina karahava.
Chris Eazy wari utahiwe yongeye kwerekana ubuhanga bwe yisanze k’urubyiniro ubwo yasangaga abafana bazi indirimbo ze zose maze barafatanya karahava mundirimbo ze nka Inana, Basi Sori na Edeni Chris Eazy yerekanye ko ari umuhanzi ukomeye cyane.
Abahanzi bataramye barangiza kuririmba ku isaha ya saa saba na mirongo itanu n’ine ari nabwo igitaramo cyasojwe.
Ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bizakomeza tariki 23 Nzeri 2023 aho abahanzi bazataramira mu karere ka Musanze.