Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR igaragaza ko mu 2023 hapimwe Abanyarwanda 1.111.600 bipimishije Virusi itera SIDA ku bushake, muri bo hagararagaramo 9.270 banduye iyo ndwara.
Imibare igaragaza ko mu bagore 681.934 bapimwe ku bushake, abantu 5.518 byagaragaye ko bafite Virusi itera SIDA mu gihe abagabo 429.666 bapimwe iyo virusi abagera kuri 3752 bayisanzwemo.
Imibare ya NISR igaragaza ko abantu 37.158 bapimwe bari munsi y’imyaka 15 hagaragaye ko 225 banduye iyi ndwara yatangiye kugaragara mu Rwanda mu 1983.
Ni mu gihe abantu 380.371 bari hagati y’imyaka 15 na 24 ari bo bapimwe, muri bo bigaragara ko 1602 banduye Virusi Itera SIDA.
Raporo ya NISR igararagaza ko abari hejuru y’imyaka 25 hapimwe bari 694.071, muri bo habonekamo 7443 banduye Virusi Itera SIDA.
Mu Ntara y’Uburasirazuba hapimwe abantu 289.015 ku bushake, haboneka ko abantu 2675 banduye iyo ndwara, mu gihe mu Burengerazuba hapimwe 237.897 bigaragara ko abanduye ari 1431.
Mu Majyaruguru hapimwe abantu 143.435 hagaragaramo 810 banduye, mu gihe mu Majyepfo hapimwe abantu 206.557 hakabonekamo 1543 bafite Virusi Itera SIDA. Mu Mujyi wa Kigali hapimwe abantu 234.696 hagaragaramo 2.811 banduye iyo ndwara.
Imibare igaragaza ko mu bantu bakuru bafite Virusi itera SIDA, abagabo bangana na 36,7% ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA mu gihe abagore bayifata ari 63,3%.
Abana b’abakobwa bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA ni 52,5% mu gihe abahungu ari 47,5%.
NISR kandi igaragaza ko muri ‘couples’ 74.437 zapimwe ku bushake Virusi itera SIDA, hagaragaye ko ‘couples’ 2458 umwe yari afite iyo ndwara mu gihe undi ntayo.
Mu 2022 hari hapimwe abantu 1.173.010 muri bo hasangwamo abantu 8507 bafite Virusi itera SIDA. Abagabo bari 3404 mu gihe abagore 5103.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, igaragaza ko mu Rwanda hose, abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA barenga ibihumbi 220.
RBC igaragaza ko 95% bafata imiti neza, mu gihe 90% bagaragaza impinduka nziza z’igabanyuka ry’ubukana bwa Virusi itera SIDA.
Icyakora SIDA iri mu bitwara ubuzima bw’abantu kuko mu Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko nibura mu bantu 100 bapfa ku munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA, ahanini bitewe no kutamenya ko bayanduye cyangwa gutinya ko bigaragarira abantu bose.
Hakozwe umurimo ukomeye kuko imibare y’imyaka 10 ishize, abarenga 20 bapfaga buri munsi bishwe na SIDA.
Kuri ubu ababyeyi banduza abana mu gihe cyo kubyara bavuye kuri 2% mu myaka yashize bagera kuri 0,9% mu 2024.
Imibare igaragaza ko abagore bakora uburaya ari bo benshi bafite ibyago byo kwandura virusi ya SIDA, bagera kuri 35%, umubare wagabanyutse ku muvuduko muto cyane kuko mu myaka 10 ishize bari 50%.