Padiri mukuru w’abagatolika mu Budage i Berlin Vicar Wolfgang Roesch yakuwe ku mirimo nyuma yuko agaragaweho kutita ku kirego kihohoterwa ryakorowe umuyobozi wa seminari yo muri Diyosezi ya Limburg, nk’uko byatangajwe na Kiliziya Gatolika kuri uyu wa kabiri.
Jenerali Vicar Wolfgang Roesch yasabye musenyeri wa Limburg kumukura mu nshingano nyuma yo gutangaza raporo ivuga ku rubanza rwa nyiricyubahiro Christof May. Umupadiri n’umuyobozi wa seminari basanzwe bapfuye muri Kamena 2022 nyuma yo kubazwa kubijyanye n’imyitwarire idakwiye.
Musenyeri Georg Baetzing, wa diyosezi ya Limburg yavuze ko yemeye icyifuzo cya Roesch kandi kigahita gikurikizwa.
Mu ijambo yatanze, musenyeri wa diyosezi yasubiyemo ibyo Roesch avuze, ko yamenye ibirego bya May mu 2015, aho bivugwa ko May yakoranye nabi n’abantu bakuru. Roesch yavuze kandi ko yahuye na May hamwe n’umwe mu bamushinja, anavuga ko icyo gikorwa gifatwa nk’ikosa.”
Yanzuye kandi ko ibyo yaregwaga bitari ukuri, kandi ko yananiwe kubimenyesha Musenyeri Baetzing mbere yuko ashyira May kumwanya w’ubuyobozi bwa seminari.
Uyu mu padiri mukuru yagize ati: “Ibyo nakoze byari amakosa. Ndasaba imbabazi abantu bose bagizwe ho ingaruka n’abakomeretse kubera imyitwarire yanjye mibi.”
Claudia Burgsmueller uyobora komisiyo yigenga ishinzwe iperereza ku birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri iyi diyosezi, yavuze ko ukwegura kwa Roesch ari “igikorwa cyiza”