Nyuma y’uko urukiko rwanzuye ko Ndimbati ari umwere ku byaha yari akurikiranweho byo gufata ku ngufu umwana utujuje imyaka y’ubukure abinyujije mu kumuha ibisindisha, uyu mukobwa Kabahizi Fridaus ari nawe wavugwaga muri uru rubanza yakomeje gutangaza ko Ndimbati nta kintu amufasha nyuma yo kuva muri gereza.
Ndimbati ubwo yafungwaga yavuze ko abana b’impanga Kabahizi yabyaye ari we bababyaranye ndetse akaba yari anasanzwe abafasha, ubwo yari muri gereza akomeza kubishimangira nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru, ndetse na nyuma y’aho akomeza kuvuga ko abana abemera kandi azakomeza kubafasha, ariko nyuma yo gufungurwa uyu Kabahizi avuga ko nta kintu yigeze amufasha nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru. Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.
Si ubwa mbere Kabahizi yagiye mu itangazamakuru ntasibe kuvuga ko ari kwirwanaho arera abana yabyaranye na Ndimbati, mu kiganiro yagiranye na Irene Murindahabi kuri uyu wa 18 mutarama 2023 nabwo yakomeje kubishimangira, gusa kuri iyi nshuro ho byasaga n’ibyamurenze kuko yabivugaga atsindagira cyane bigaragaza ko ari ubutumwa ashaka kugeza kuri Ndimbati.
Ubwo yaganiraga na Irene, Kabahizi yavuze ko ubanza Ndimbati yibwira ko ari igikorwa cya kigabo yakoze ku buryo azajya akirata mu bandi, yagize ati “niba yumva noneho yaratanze urugero rwiza mu bagabo akumva ari ikintu cyiza, mu izina ry’Imana najye agenda abyirata, abyimbe avuge ko yakoze akantu. Nakoze akantu nangije ubuzima bw’umwana w’abandi.”
Kabahizi yakomeje avuga ko aka kanya yakabaye afite byinshi ariho, ariko Ndimbati ubuzima bwe yarabwishe none ubu ari kureba abana be, yagize ati “ ubu ndi kwita ku bana be, yego nanjye ni abanjye ariko yagakwiye kumfasha kubitaho. Ubu ndi kureba ngo abana barabaho bate, bararya bate, baraba hehe, muri make babayeho bate ubu nibyo ndi kureba kandi nkabireba njyenyine.”
Ati “ ibyo hari ibyo areba? Noneho najye ajya mu bagabo agire inama abandi, yereke aabandi ibyo bakora ati mugire mutya,Ibyo nakoze nez mundebereho.’’ Kabahizi yakomeje avuga ko atanitaye ku bantu bavuga ko yasebye, kuko ntago arabona Ndimbati imbere ya camera avuga ko yabaye umwere, bisobanuye ko nawe byanga byakunda afite ipfunwe, kandi ko hari ibyo yangije mu mutwe we cyane ko yishe akanangiza ubuzima bw’umunyarwandakazi.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize umwere ndimbati kuwa 29 nzeri 2022 rutegeka ko ahita arekurwa. Urukiko rushingiye ku kuba Uwihoreye yarahuye na Kabahizi afite indangamuntu igaragaza ko yavutse ku 1 Mutarama 2002, rwasanze ko nubwo hari indi ndangamuntu igaragaza ko yavutse ku wa 7 Kamena 2002, ikwiye guhabwa agaciro ari iyo uwo mukobwa yari afite igihe bahuraga.