Mu gihugu cy’u Burundi ibura ry’isukari rikomeje guteza impagarara mu baturage, aho uko bwije n’uko bukeye igiciro cyayo gikomeza gutumbagira, byafashe indi ntera nyuma y’uko ikilo cyavuye ku 3,300 kigera ku 8000 y’Amarundi, mu gihe abaturage bavuga ko ari ukubafatanya n’ubukene bwabizingiye ku gakanu. https://imirasiretv.com/nyamasheke-inzu-yabageni-yahiye-irakongoka-ibirimo-byose-bihinduka-ivu/

 

Ni ibiciro bishya byasohotse mu itangazo ryo ku Cyumweru ryashyizwe hanze n’uruganda rutunganya isukari mu Burundi, SOSUMO, ryamenyesheje abarundi ko ibiciro by’isukari byazamuwe ku buryo budasubirwaho. Isukari ni kimwe mu bintu by’ingenzi bikoreshwa n’Abarundi, kuva ku bato kugera ku bakuze. Ikunze gukoreshwa mu gutunganya ibirimo imigati, amandazi, n’imitobe.

 

Abaturage bavuga ko abashyiraho ibyo biciro nta cyiza bifuriza abenegihugu, kuko ari ingingo zigamije kubasonga, kandi n’ubundi batorohewe. Umwe yagize ati “Izamurwa ry’ibiciro by’isukari ni ibintu biteye ubwoba kuko abaturage turi mu bukene butagira izina. Isukari igiye kubura burundu, umuntu uzayinywa ni uwifite.”

 

Undi nawe ati “Ni ingingo y’icamugongo ku muturage wese. Leta yazamuye ibiciro ariko ntiyigize itekereza uburyo yazamura imibereho y’umwenegihugu.”

 

Uruganda rwa SOSUMO ruvuga ko kuzamura ibiciro by’isukari byatewe n’uko ibikoresho bakura hanze na bo byazamutse ku rugero rurenze ubushobozi bwabo.

 

Aloys Ndayikengurukiye, umuyobozi wa SOSUMO, avuga kandi ko kuba leta yaremereye abandi bacuruzi kuzana isukari mu Burundi, bakayigurisha amafaranga arenga 10,000 Fbu, nabyo biri mu byatumye na bo bazamura ibiciro. Ati “Ibikoresho dukoresha dutunganya isukari byarazamutse haba ku isoko mpuzamahanga cyangwa ku isoko ryaha iwacu mu gihugu.”

 

Noel Nkurunziza, Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’abaguzi mu Burundi, yabwiye VOA ko ibivugwa na SOSUMO nta shingiro bifite, agasaba ko bagombye gukorera abaturage aho kubafatanya n’ubukene bubugarije. Ati” Ni izamurwa ry’ibiciro rije mu gihe kitari cyiza, kandi ntiryita ku nyungu y’umuguzi. SOSUMO cyangwa inzego za Leta, ntibagomba gukorera ku ntego zimwe n’abacuruzi bigenga.”

 

Mu Burundi, ubukene bukomeje kugira ingaruka zikomeye, kugeza aho bamwe bavuga ko bategereje urupfu kubera kubura uko babaho. Nyamara, ubutegetsi bwo buvuga ko Abarundi batengamaye muri Edeni biherewe n’Imana nk’uko bikunze gushimangirwa na Perezida Ndayishimiye Evariste. https://imirasiretv.com/nyamasheke-inzu-yabageni-yahiye-irakongoka-ibirimo-byose-bihinduka-ivu/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved