Mu buryo butunguranye dore uko Mukansanga Salima wahohotewe n’abamututse ku kibuga agiye gushakirwa ubutabera.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ririmo gukora iperereza ku ihohoterwa ryakorewe umusifuzi Salma Mukansanga ku mukino yasifuye muri weekend ishize.  Mukansanga, ni umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi uheruka kwandika amateka yo kuba mu itsinda rya mbere ry’abagore basifuye igikombe cy’isi cy’abagabo. Abafana ba Kiyovu sports bise Mukansanga Salima amazina y’urukozasoni kubwo kutishimira uko yasifuye umukino.

Kuwa gatandatu, ku mukino yasifuye wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye ari 0 – 0 bivugwa ko bamwe mu bafana ba Kiyovu bamututse bikomeye bashaka no kumukubita.  Ibaruwa ifunguye BBC yabonye yanditswe na Hemedi Minani ukuriye abafana ba Kiyovu ivuga ko bamwe muri bo, “bitewe n’amarangamutima yabo”, bumvikanye batuka Mukansanga. 

Bamwe mu barebye uyu mukino babwiye BBC ko itsinda ry’abafana ba Kiyovu ritishimiye uko Mukansanga yasifuraga ryaririmbaga rimwita “Indaya” n’andi magambo mabi.  Umuvugizi wa FERWAFA, Jules Karangwa, yabwiye BBC ko bakiriye raporo y’abayobozi b’umukino y’ibyabaye ku kibuga bikaba ngombwa ko bayishyikiriza komite ishinzwe imyitwarire ngo ibikoreho iperereza.

Inkuru Wasoma:  Umunyamakuru Mucyo Antha yagaragaje ukuri nyuma y’igihe bivugwa ko yanyanganyije inzu y’umukinnyi Byiringiro Lague

Karangwa ati: “Raporo ivuga ko umusifuzi yibasiwe abwirwa amagambo yo kumutuka na bamwe mu bafana ba Kiyovu, harimo no kumwibasira ku buryo bw’umubiri kuko bamwe bashatse kumukubita bakabuzwa n’abashinzwe umutekano.”  Komite iracyakora iperereza kuri raporo yashyikirijwe, nk’uko Karangwa abivuga.

Avuga ko ubusanzwe “hari ibihano biteganywa n’amategeko ngengamyitwarire” ku bikorwa nk’ibyo iyo byabonetse ku kibuga.    Ati: “Iyo ari ibintu byakozwe n’abafana akenshi biragorana guhana abantu ku giti cyabo, niyo mpamvu usanga hari igihe amakipe ariyo ahanwa mu izina ry’abafana bayo.” 

Kiyovu Sports iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda aho inganya amanota 30 na AS Kigali ya mbere, naho Gasogi United ni iya kane n’amanota 28. Salma Rhadia Mukansanga amaze imyaka irenga itanu ari umusifuzi muri shampiyona y’u Rwanda. source: BBC

Dore umwanya ukomeye Mukansanga Salima ariho mu bayoboye abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Africa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved