Mu buryo butunguranye umugore wa Danny nanone agaragaye nk’umunyabinyoma kubyo yavuze byasubije Danny mu rukiko agereranwa na Derira wa Samusoni.

Mu nkuru yacu ishize twabagejejeho inkuru y’umuhanzi Ntakirutimana Danny wamenyekanye mu muziki nka Danny Nanone aho yari yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we witwa Moreen, gusa ariko nyuma akaza gufungurwa kubera ko mu rukiko basanze nta bimenyetso bimushinja ibyaha Bihari.

Si ubwa mbere ibi byari bibaye kuko no mu mwaka wa 2016 Danny nanone nabwo yari yatawe muri yombi akurikiranweho gukubita no gukomeretsa uyu mugore we Moreen, nabwo akaba yararekuwe n’urukiko kuko rwasanze nta bimenyetso bigaragaza ko koko Danny yaba yarakoze iki cyaha, bivuze ko byisubiyemo kabiri.

Nyuma y’uko arekuwe n’urukiko, uyu mugore witwa Moreen yahise ajya mu itangazamakuru avuga ko ibibazo bye na Danny Nanone bitakemutse nk’uko twabibagejejeho muri iyi nkuru iherutse, akanavuga ko ashakisha Danny kuko atazi aho aherereye kugira ngo bakemurane ibibazo by’umwana babyaranye kuri ubu ufite imyaka 9 ndetse n’uwo Moreen atwite avuga ko ari uwa Danny Nanone wa kabiri.

Nyuma y’ibi byose abanyamakuru batandukanye baje gushaka amakuru ya nyayo y’intandaro ndetse n’icyihishe inyuma y’ifungwa n’ifungurwa rya Danny Nanone ndetse no kuba atagikora akazi ke nk’umuhanzi, baza gusanga intandaro yabyo ari uyu mugore Moreen wabaye nk’umubera imbogamizi nk’uko Clement ndetse na Big man babitangaje mu buryo burambuye akaba ari nabo dukesha iyi nkuru.

Amakuru avuga ko Danny Nanone ndetse na Moreen bajya kumenyana ari igihe Danny yari umuhanzi ukunzwe cyane hagati ya 2011 na 2014, ndetse icyo gihe Moreen akaba yari umukobwa ufite amafranga menshi cyane, aho bahuye uyu Danny nanone agakunda Moreen akabimubwira bakaza gukundana, gusa amakuru Danny ubwe yatanze akavuga ko kuva yamenyana na Moreen ikintu yari amuziho ari ukugira akantu k’umujinya.

Barakundanye gusa igihe kimwe Moreen aza kuza gusohokana n’umusore umwe ukunze gukoresha mu mashusho y’indirimbo hano mu Rwanda bajya mu Buganda, amafranga yose Moreen yar afite agezeyo barayamwambura kuburyo no kugaruka Danny wamukundaga cyane ariwe wamuhaye itiki yo kugaruka, bakomeza umubano wabo kugeza mu mwaka wa 2013 aho baje kubyarana umwana.

Icyo gihe aba bombi babanaga nk’umugore n’umugabo, gusa ngo ikibazo cyari kiri muri bombi ni uko buri wese yakundaga abandi bantu badahuje igitsina nawe byavuyemo kujya bashwana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Intandaro yo gufungwa kwa Danny mu mwaka wa 2016 ni igihe uyu mukobwa yari yarashiriwe n’amafranga maze agatangira kujya asaba Danny amafranga, ngo ubusanzwe Danny n’ubundi yari asanzwe arihira amashuri umwana wabo mu kigo yigaga abamo I Musanze.

Ubwo bari mu ntonganya zabo uyu mwana ari ku ishuri yaje gukora impanuka agwa hasi akuka iryinyo, ngo kubera ka kantu k’umujinya Moreen agira ajya gutonganya ubuyobozi bw’ikigo ndetse ajyana na danny, ariko bagezeyo n’ikigo ubwacyo kibona ko bombi batari kumvikana nibwo umuyobozi w’ikigo yasabye ko bamuha umwana akajya yiga aba iwe ariko nyina arabyanga, byanabaye intandaro yo kuvana umwana muri icyo kigo.

Icyo gihe, byahise biba ikibazo kuko danny nawe amafranga yari ari kumushirana, dore ko ayo yavanye muri Guma guma ariyo yakemuzaga ibibazo byose, ndetse byari byinshi kuko abakurikiranaga umuziki nyarwanda babyibuka neza ubwo Danny bari bagiye kumusimbuza undi muhanzi, ni uko yari yafunzwe akaza gufungurwa kubwo gusanga nta bimenyetso bimuhamya ibyaha.

Kubera ukuntu Moreen yakaga Danny amafranga cyane byaje kuba ikibazo kandi nawe ntayo yari afite, baza gusezerana ko bashaka uko umwana yarererwa kwa mukuru wa Moreen ngo witwa Mama bebe nk’uko bigaragara ku rupapuro bandikiranye, gusa ubwo bamaraga kubyemeza Moreen yaje kubyanga, ahubwo akomeza kuzengereza Danny cyane kuburyo yamuteshaga umutwe, bigera n’aho abavandimwe ba Moreen babwira Danny nanone ko yareka umuvandimwe wabo akajya no kumurega gusa Danny aratuza.

Amakuru avuga ko Danny yabonye uburyo umugore we amuhoza ku nkeke kandi binabangamiye inzira ye y’umuziki aza kujya muri America bavuga ko agiye gukorayo ibiraka azahita agaruka, ariko we afite gahunda yo kwiturirayo, ariko biza kwanga agaruka atamazeyo igihe aribwo byaje kuvugwa ko yarozwe n’umukobwa umwe mubo bakundaga kugirana umubano.

Buri uko Moreen yashakaga kurega Danny ko atita ku mwana babyaranye, Danny we yerekanaga ibimenyetso bigaragaza ko akora inshingano nk’umubyeyi. Noneho intambara yo gutandukana hagati yabo bwite yaje kuba umunsi umwe ubwo Danny yari ari mu kabari ari kumwe n’inshuti ze barimo gusangira, uyu mugore akaza aho bari bicaye maze akavuga bose bumva abwira Danny ati” uwakubona wicaye mu bagabo yagira ngo nawe uri umugabo, vay dutahe se nyine”

Inkuru Wasoma:  Prince kid yagaragaje umutangabuhamya mu bakobwa b'aba miss watanze ikirego kugira ngo yegukane irushanwa rya miss Rwanda

Clement na Big man bakomeje bavuga ko icyo gihe umuhanzi Yvery w’inshuti cyane ya Danny nanone yari ahari akaba n’umuhamya wabyo. Ngo danny yakoze uko ashoboye kose ahunge Moreen byatumye Moreen arengera agashaka no kwinjirira umuryango we, ariko nanone kuko babyaranye akajya avugana nawe kuri telephone aribwo nyuma bapanze ko yajya murugo ubwo ni Danny akajya gusura umwana, ariko agezeyo asanga Moreen yiteguye kurwana aribwo yamukubise ikintu mu gahanga, byabaye intandaro yo gufungwa kwa kabiri kwa Danny nanone.

Icyo gihe Danny bamaze kumukubita mu gahanga  ngo yavuye murugo kwa Moreen agiye kurega, gusa agenda n’amaguru mu gihe Moreen we yahise atega moto amutangayo ataka cyane ngo danny yamunize anamukubita imigeri yo mu nda ashaka gukuramo umwana atwite, aribwo Danny yaje gufungwa maze hagatangira iperereza ryimbitse.

Mbere gato y’uko Danny afungwa, amakuru avuga ko kubera ukuntu Moreen yahozaga Danny ku nkeke Danny we agashaka amahoro, nibwo yahisemo ko bajya bavugana, ari nabwo baje guhura maze akamutera inda ya kabiri, ariko ngo iyo nda yaje kuvamo by’impanuka nta muntu n’umwe ubigizemo uruhare, ibyo Danny akaba ariwe wabyivugiye, kuri ubu inda Moreen atwite avuga ko ari iya danny ikaba Atari iya Danny.

Ikindi kandi Danny yasabye umugore we ko yamuha umwana akamwitaho umwana aramumwima, mu gihe umugore we avuga ko Danny adashaka kurera umwana. Ngo ubwo Danny yafungwaga bwa kabiri haje gukorwa iperereza ubugenzacyaha bujya gupimisha umugore wa Danny ariko busanga nta kibazo na kimwe afite kumubiri, kugeza ubwo bategetse ko arindwa isegonda ku rindi haba no kujya ku bwiherero, gusa ngo mu manza mbonezamibanire habaho iminsi 5 yo gusaba abari mu rubanza ko bababarirana nabo barayibahaye.

Ubwo bari muri iyo minsi umuhanzi Yvery yegereye Moreen amubwira ko ashaka kwishyurira umwana ishuri igihembwe cyose ariko agende arekure Danny muri gereza, muri icyo gihe Moreen amaze kubyemera, nibwo na papa wa Danny yaje kubisaba, gusa amafranga Moreen amaze kuyahabwa ahita ahakana avuga ko ashaka ko bishyura umwaka wose byaje gutuma papa wa Danny amuha check.

Gusa ngo ubwo bari bagiye kwandikirana ko ababariye Danny, uyu mugore yahise avuga ko yibagiwe irangamuntu murugo, ako kanya umuhanzi Yvery amusaba ko bajya mu modoka akamujyana kuyitora, bageze aho aba umugore avuga ko ayibuze ndetse ko yibutse ko yayisize Kicukiro, Yvery amubwira ko nta kibazo, bagiye Kicukiro umugore avuga ko nanone yibutse ko iri mu gakapu kari murugo, aribwo bagezeyo arayitora, gusa hari kumunsi wa nyuma muri ya minsi 5, gusa basubira I Kanombe aho Danny afungiwe umugore nibwo yabwiye Yvery ko adashaka kubabarira Danny.

Byaje gutuma ikirego gikomeza mu rukiko aho n’ubundi byaje kurangira Danny abaye umwere, gusa ngo kuva yaba muri gereza yahise aburirwa irengero kandi umugore we ahora amushaka, ari nayo mpamvu yahise atangira kujya kumutanga kuma television  yo kuri murandasi avuga ko atajya arera umwana. Aba banyamakuru batangaza iyi nkuru bagerageje kwibaza ku kiganiro Moreen yakoranye  na Scovia Mutesi, aho uyu Moreen yavuze ko yasabaga Danny kumwitaho no kwemera inda ya kabiri atwite akamubaza niba umwana w’amezi 9 yamunanira kandi yarashoboye kurera uw’imyaka 9.

Kuva ibya Danny Nanone byajya hanze umugore we niwe waje kuvuga ibyabo, ariko Danny Nanone we nta kintu aratangaza amaso ku yandi, iyi nkuru tubagejejeho akaba ari amakuru Clement na Big man bavuga ko bakuye mu mpande zitandukanye haba kuri ba nyiri ubwite, kuko bavuganye na Danny, Moreen ndetse n’inshuti zabo bakajya banabasura, andi makuru tuzamenya tuzayabagezaho.

Dore amazina ateye isoni yahawe umunyamakuru warize nk’uruhinja muri studio kubera ko Messi atwaye igikombe

Umugabo wahanuye mu myaka 7 ishize uko final y’igikombe cy’isi cya 2022 izarangira yatangaje benshi.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved