Mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda hasanzwe umurambo w’uruhinja rumaze kuvuka

Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024, mu bwiherero bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo UR CAVM, riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, hatoraguwe umurambo w’uruhinja byagaragaraga ko rwari rumaze amasaha macye ruvutse.

Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko abakozi bakora isuku muri iyi Kaminuza babonye uru ruhinja, bavuze ko babonye rumeze nkurumaze kuvuka, nabo bihutira guhita batabaza ubuyobozi kugira ngo barebe ibyabaye, nabo bitabaza inzego z’umutekano zitangira iperereza kugira ngo hamenyekano uwaba yakoze ayo mahano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru, anagira inama by’umwihariko abari n’abategarugori kwirinda inda zitateguwe, mu gihe bazisamye kandi bakazibyara aho kwishora mu byaha by’ubwicanyi nk’ibi byabaye.

Yagize ati “Yego nibyo kuwa 30 Gicurasi 2024 saa sita zishyira saa cyenda (12:00hrs-15:00), muri  UR CAVM habonetse umurambo w’uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero, bigaragara ko rwari rumaze amasaha hagati ya 12hrs na 24hrs ruvutse.”

Yakomeje agira ati “Polisi yahageze,Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe icyaha kigakumirwa kitaraba. Abari n’abategarugori baragirwa inama yo kwirinda gutwara inda zidateganijwe. Niba bibatunguye bakwiye kureka umwana akavuka bakamurera, ntibishyireho icyaha cy’ubwicanyi.”

Kugeza ubu umurambo wanjyanywe ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri gukorerwa isuzuma, mu gihe iperereza na ryo rigikomeje kugira ngo hamenyekane uwataye uru ruhinja mu bwiherero.

Ingingo ya 123 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko “Umuntu wese wikuyemo inda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana ariko atarenze ibihumbi magana abiri.”

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved