Mu byumweru bibiri gusa amafaranga y’urugendo abagenzi batangaga agiye kwiyongera

Nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, mu minsi ya vuba Leta igiye guhagarika amafaranga azwi nka nkunganire yahaga abakora akazi ko gutwara abantu n’ibintu bitume abagenzi batega imodoka rusange batangira kwishyura igiciro cyuzuye ku ngezo bakora.

Iyi nkunga Leta yatangaga yatangiye gutangwa ubwo icyorezo cya Covid-19 cyari kimaze kugabanya ubukana, Abanyarwanda bagaragaje ko ubushobozi bwabo bwagiye bugabanuka kubera igihe abenshi bamaze badakora, bamwe batakaza imirimo ndetse abandi barahomba mu byo bakoraga, Leta igahita ifata umwanzuro wo kubagenera ubufasha mu ngendo bakora bajya hirya no hino.

Iki cyorezo kandi cyateye mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yari iri gutekereza uburyo ibiciro by’ingendo byavugururwa kuo bikorwa buri myaka ibiri. Leta y’u Rwanda yahisemo gushyiraho gahunda ya nkunganire mu rwego rwo gufasha abaturage kuko ibikomoka kuri peteroli byabaye ingume ndetse ubucuruzi bw’ibintu byinshi ku Isi busubira inyuma.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyakozwe na Guverinoma y’u Rwanda muri gahunda yo kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya Covid-19, kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, yagaragaje ko icyo gihe Guverinoma yarebye isanga abantu batakiri kwitabira akazi bikwiye ko bunganirwa, ayo bari kongera ku mafaranga y’urugendo bayazigame.

Kugeza ubu Leta itangaza ko imaze gukoresha miliyari zisaga 91 Frw mu kwishyurira abatwara abagenzi. Ati “Nkunganire mu kugenda kw’abantu yari igikorwa cyo kugira ngo dufashe abantu mu gihe cya Covid ntabwo ari nkunganire yahoraho. Buriya ziriya miliyari 91 Frw zimaze kujya mu gufasha mu gutwara abantu, ntabwo tuzazikuraho ngo tuzibike, tuzazijyana ahandi hantu bazikeneye. Muribaza uzifashe ukazishyira mu ifumbire uburyo umusaruro wakwikuba.”

Inkuru Wasoma:  Abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi ku rwego mpuzamahanga basigaye bose bakomoka ku Kibuye

Icyakora Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko hashyizweho ikipe y’abatekenisiye bari kwiga uburyo ibikorwa byo kwishyuza amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga byahuzwa n’uko umuntu yajya yishyura amafaranga ahuye n’urugendo akoze aho kwishyura ay’icyerekezo cyose.

Inkuru Wasoma:  Polisi y’u Rwanda yafashe umugore wakoreshaga amayeri adasanzwe agacururiza 'mukologo' iwe mu rugo

Icyakora Minisitiri Dr Ngirente yavuze ko hashyizweho ikipe y’abatekenisiye bari kwiga uburyo ibikorwa byo kwishyuza amafaranga y’urugendo hifashishijwe ikoranabuhanga byahuzwa n’uko umuntu yajya yishyura amafaranga ahuye n’urugendo akoze aho kwishyura ay’icyerekezo cyose.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved