banner

Mu gahinda kenshi Alliah ukina film abwiye amagambo akomeye abamwita umujura mu bikorwa akora byo gufasha.

Igihozo Alliah wamamaye cyane muri film akaba afite n’ibindi bikorwa bitandukanye akora byo gufasha yanenze cyane ndetse abwiza ukuri abantu bamwita umujura n’abafasha abana bagendeye ku masura yabo. Uyu mukobwa amaze kugira uruhare runini cyane mu gufasha aho yihurije hamwe n’abandi bantu bashyiraho gahunda yo gufasha cyane cyane abanyeshuri, yavuze ko ababajwe n’abamwita umujura.

Ni mu kiganiro yakoranye na Yago Alliaah yagize ati” hari ikintu nshaka kubwira abantu kandi cyambabaje cyane, niba ushaka gufasha umuntu mufashe n’umutima wawe wose, naho kunyita umujura kandi ari njyewe ufite abantu ushaka gufasha, ubuse uba wumva namumarira iki? Abana akenshi nkunda gufasha cyangwa se abo ntuma bafasha baba bafite amadeni ku ishuri, ntago bishoboka ko ku ishuri umwana bamuha indangamanota atarishyuye”.

Arakomeza agira ati” ariko niba uje gufasha umwana, ukaba utamufasha ngo utarareba indangamanota ye ngo urebe ko ari umuhanga, rwose birutwa no kubyihorera kuko nta mutima wo gufasha uba ufite, kuko no guhindura ubuzima bw’umwana byo ubwabyo bishobora gutuma atsinda kandi yatsindwaga, ibyo tubifitiye ingero nyinshi ariko kuvuga ko utafasha umwana ngo nuko utabonye indangamanota ye ukabifata nk’ubujura?”.

Alliah yakomeje avuga ko hari n’abamubwira ko amafranga yabo aba yabavunnye ati” hari n’abambwira ko amafranga yabo aba yabavunnye, ibyo ndabizi cyane kuko nanjye ndayakorera ariko mu gihe ufite umutima wo gufasha ntago ari ngombwa ngo umbwire ko amafranga avuna”.

Inkuru Wasoma:  Umugeni yabuze aho akwirwa akubise amaso ubugabo bugufi bw'umukwe ubwo bageraga ku buriri.

Uyu mukobwa ukiri muto ariko agakora ibikorwa bitangaje yakomeje avuga no ku bantu bafasha abana bagendeye ku masura yabo, yatanze urugero rw’umuntu wamusabye ko yafasha umwana, hari abana babiri bari bakeneye gufashwa amwaka amafoto yabo ngo arebe amafoto yabo, ahitamo isura y’umwana wari ukimara kubona ubufasha ako kanya undi arasigara ngo kuko atamwishimiye ati” byarambabaje cyane ukuntu umuntu atumva ko umwana wese ari nk’undi”.

Alliah yakomeje avuga ko abantu bakwiriye kumenya ko abana bose ari abana, bityo igihe ugiye gufasha ugafasha n’umutima mwiza kuko hari ubwo ushobora kwibwira ko wafashije ariko ukabivanamo umuvumo bitewe n’uburyo wabikoze. Yanakomeje kubwira abantu bamwita umujura ati” ntago ndi umujura kuko nta hantu nakura imbaraga zishobora kwiba umwana ushobora kuzaba perezida cyangwa se undi muntu ukomeye, bityo ntago ndi umujura nk’uko muntekereza”.

Nawe barakubabaje! Abasitari nyarwanda bitabye Imana bitunguranye bakababaza abantu benshi birenze urugero

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved