Mu gahinda kenshi Cecile Kayirebwa avuze ukuntu Yvan Buravan yamuhemukiye anaburira abatangaza amabanga yabo yo mu buriri.

Mu ijoro ryo kuwa 17 kanama 2022 nibwo inkuru y’incamugongo yasesekaye mu banyarwanda ndetse n’abakunzi b’umuziki muri rusange ariko na cyane by’umwihariko abakunzi b’umuhanzi Yvan Buravan, ko amaze kwitaba Imana, azize indwara ya cancer y’urwagashya.

Mu kiganiro Cecile Kayirebwa yagiranye na Max tvyagaragaje akababaro yatewe na Buravan yibaza impamvu umuntu nk’uriya ariwe ufatwa na cancer y’urwagashya hagasigara abagakwiye kugenda, yagize ati “ ese koko umwana nk’uriya ni we wagakwiye kugenda? Ku myaka 27? Umukecuru yagenda cyangwa umusaza akagenda, ariko se abana baradusiga bakagenda bakabona ko umuntu yabigenza ate koko?”

Cecile kayirebwa yakomeje kugaragaza agahinda akomoza kuri iriya ndwara yatwaye ubuzima bwa Buravan ko Atari we yagakwiye guhitamo wenda igatwara abandi, ati “ yabuze gutwara ibisaza n’ibikecuru, Buravan yarampemukiye cyane, kuko ntago yagakwiye kugenda kuriya, uzi kubona umwana ufite impano nka yiriya ukora ibintu nka biriya? Yarampemukiye cyane.”

Kayirebwa yavuze ko ubusanzwe nubwo yabaga I Burayi ariko Yvan Buravan bari baziranye, kubera ko bwa mbere bahuriye ahantu hari habaye igitaramo, ubwa kabiri bahurira ahitwa Kimironko bararirimba ndetse Buravan aranahamiriza cyane bishimishije kuburyo aribwo yamukunze cyane kubera uburyo yari azi ibintu bya gakondo, bityo kugenda kwe akaba yarabifasha nko kumuhemukira kuko mu cyimbo cye hagakwiye kugenda abandi batari we.

Inkuru Wasoma:  Umupasiteri avuze uburyo hari abajya mu rusengero gushaka abageni bifitiye izindi misiyo.

Ubwo yakomozaga ku biganiro bimwe na bimwe ajya abona kuri youtube, Kayirebwa yavuze ko anenga cyane abantu bose baza ku mbuga nkoranyambaga baje kuvuga ubuzima bwabo bwite bwo mu buriri, akaba yibaza ikintu baba bishingikirijeho baza kubivuga, ati “ukajya kumva ukumva aravuze ngo mu ijoro ry’ubukwe byagenze gutya, mba nibaza ikintu yishingikirijeho aza kuvuga bene ibyo bintu azi ko birasomwa na buri wese, ubu se aba yabuze umuntu yizeye yabibwira koko akaruhuka?”

Yakomeje avuga ko ibi ari ukwitaranga kandi nta muco uri muri ibi bintu, ati “ ubu rero uwo bashakanya aba yumva yarashatse rero? Erega barivuga bakavuga n’amazina bikanarenga bakanagufotora ukemera?” yanenze cyane ababikora anavuga ko buri wese yagakwiye kumenya ibyo kuvuga n’ibyo guceceka.

Dore uko umugore yaguye gitumo umugabo we ari gusambana n’umukozi wo mu rugo wabo.

Umugabo wa Kecapu mu kaga gakomeye kubera umugore babyaranye mbere yo kubana na Kecapu.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved