Kenny sol ni umwe mu bahanzi nyarwanda byari biteganijwe ko bagaragara ku rubyiniro kuri uyu wa 6 kanama 2022 muri concert yitwa REBIRTH CONCERT yari irimo na The Ben, ariko abantu batunguwe no kuba uyu muhanzi ataragaragaye, ndetse abakoresheje amaso yabo neza bakaba baranahamubonye, byatumye bibaza impamvu atageze ku rubyiniro nk’uko byari biteganijwe.

 

Kuri uyu wa 07 kanama nibwo uyu muhanzi Kenny Sol yashyize itangazo ritari rigufi ryuzuyemo uburiganya ndetse n’ubuhemu yakorewe, ku buryo abarisomye babashije kumirwa batari bazi ko ibyo bintu byamubaho ndetse yewe bitakiba no muri iki gihugu, kuko harimo ukuri kuzuye hahandi umuntu wakuvuze biba bigaragara ko byamurenze.

 

Muri iyo baruwa ye iri mu rurimi rw’icyongereza twagerageje kuyihindura mu Kinyarwanda yatangiye agira ati” mfite umutima uremereye nandika ibi ariko ndumva aricyo kintu cyo gukora mfite. Nshaka gufatirana aya mahirwe maze nkagaragaraza umwanya wanjye muri ibi. Nk’umuhanzi wakoze ubutaruhuka kugira ngo mbe ngeze aho ndi uyu munsi, nsanze ari inshingano zanjye gukoresha imbuga nkoranyambaga zanjye kuvuga ibibazo bitandukanye byihishe inyuma y’abahanzi no gukura k’umuziki wabo mu Rwanda”.

 

Yakomeje agira ati” urwego rwo gukora ibitari ubunyamwuga bwakomeje intera mu gihe kinini gitandukanye bwageze aho buba icyorezo (virus) niyo mpamvu iyi business y’umuziki ikomeza gucumbagira. Mu Rwanda niho honyine abashinzwe kuzamura abahanzi batekereza ko barenze abahanzi. Ubugoryi! Mvugishije ukuri, uwakazamuye umuhanzi cyangwa se abashinzwe gutegura ibitaramo n’ibirori nta na rimwe bazigera baruta umuhanzi. Umuziki uzaramba kubarusha bityo mwagakwiye kubaha abawukora. Abategura ibirori baragutumira barangiza bakakwereka ko ari nk’impuhwe bakugiriye, yewe bagusaba no gukorana na bo ariko bakakwereka uburyo bitanahagije kuko utabageza kubyo bakwifuzaho”.

 

Ati” sawa, reka mbabwire ibi ngibi, muribeshya. Ntago muri kudufasha byo kudutera inkunga, ahubwo ku rundi ruhande mukeneye abahanzi ngo mukore business zanyu. Turara amajoro muri studio dukora izi ndirimbo, yewe tunatakaza amafranga tutanafite kugira ngo dukore videos z’indirimbo zacu tunazamamaza, kugira ngo turebe ko twarenga aho turi. Ariko ibi musanzwe mubizi, sibyo? Ariko mbabajwe cyane n’uko ibi mubizi ariko mugakoresha abahanzi ndetse n’ibihangano byabo kugira ngo mwuzuze imifuka yanyu no kuzamura amazina yanyu. Ntago ndavuga amazina ariko muriyizi. Tariki 25 kamena 2022 naririmbye mu gitaramo cya CHOPLIFE EVENT cyateguwe na INTORE ENTERTAINMENT ariko kugeza n’utu munsi ntago baranyishyura amafranga yanjye yose amezi agiye kuba abiri, VISIT RWANDA (RDB) byagenze bite? Ibi byose murabizi? Ndibaza niba abaterankunga ndetse n’abafite imigabane muribyo bazi ibyo abahanzi bahura nabyo n’uburyo bafatwa mu birori batumirwamo”.

 

Yakomeje agira ati” muri iyi business hari ikintu cy’ingenzi maze kwiga. Kuvuga bizatuma ugira abanzi benshi ariko bishobora gutuma carrier yawe iramba byibura ho ikindi gihe. Kubera ko nutavuga ukuri kwawe abandi bantu bazabifata mu buryo butari bwo. Nkiri aho ngaho, njye ndi hano ngo nkorere abafana banjye umuziki, ntago nywukorera abantu batubaha ubuhanzi bwanjye. Bahanzi bavandimwe, ukuri guhari nuko ibi twese tubihuriyeho. Ibi bibazo bigera kuri benshi muri twe, bityo twagakwiye kuba dufite inshingano z’uburyo dukorana n’abantu batwegera basaba ko twakorana business. Gushyiraho amahame y’uburyo dukoramo bizadufasha gukora umuziki urambye. Ikibazo ni, ese ni gute umuziki wacu twawufata mu buryo bukomeye(serious)? Ndumva aricyo gihe cyo gukoresha amajwi yacu, Atari mu kuririmba gusa ahubwo mu guhindura urwego ibintu biriho. Tugomba kumva ko turi ubukungu bw’igihugu. Duftanije dukeneye guhuza imbaraga. Muri ubwo buryo dufite amahirwe yo gutsinda iyi ntambara”.

 

Ati” nshaka kuvuga ku byabaye mu ijoro ryahise( ubwo ni mu gitaramo cya The Ben), aho ntagaragaye mu gitaramo cya REBIRTH CONCERT, ariko mbere y’uko mbivuga, ndabwira abafana banjye bose ko nari mpari kuri BK ARENA bityo ntawe ugomba kuza ngo avuge ko ntaje kwitabira igitaramo. Ndi kuvuga ibi kubera ko kuva mu myaka yashize abahanzi bashinjwa kugira imyitwarire idahwitse( indiscipline), bakaba batitabira ibitaramo batumiwemo n’ibindi. Iyi mvugo ikeneye guhinduka”.

 

Ati” akenshi abantu batumira abahanzi nibo kibazo ubwabo, muvandimwe wanjye DAVID BAYINGANA ndagira ngo nkumenyeshe ko natungushywe n’uburyo butari bwiza watwifasheho njyewe n’abantu banjye mu ijoro ryashize. Mu magambo yawe wavuze uti” turirimbe cyangwa tubireke”. Wanateye intambwe usanga manager wanjye gufata phone yawe nk’ingwate. Koko? Kubera ko twari turi kugusaba wowe n’abantu bawe ko wareba kuri kontara yacu? Kuva ku mwanya w’umunyamakuru wa mbere mu gihugu wamazeho imyaka irenga 10 byatumye menya uburemere bw’ikibazo dufite hano”.

 

Yakomeje avuga ati” ijoro ryahise ryanyeretse uburyo abakazamuye abahanzi babakoresha kinyamaswa mu nyungu zabo bwite. @eastgold2022 ni gute mwumvaga mwagurisha ishusho yanjye mutanyishyuye? Mwari muzi ko ndi umwana (naïve) muri ubwo buryo?, sawa, ariko mwaribeshye ubwo mwabitekerezaga. Ibirenze ibyo nimutavugana na team yanjye ibi biraba inzira ndende cyangwa se biragera kure. The Ben, nk’umuhanzi mugenzi wanjye ukaba umuntu ndeberaho muri iyi business y’umuziki, ukwiye kumenya ukuri kw’ibi byose. Bafana banjye ntimwizere ibyo musoma n’ibyo mwumva, barababeshya!! Urukundo rwinshi. Spectacular”.

 

Ni mu gihe iki gitaramo cyari giteganijwemo The Ben nk’icyamamare n’ubundi harimo abahanzi benshi baririmbyemo basanzwe bakorera umuziki hano mu Rwanda, nka Chriss eazy, Bwiza, Marina ndetse n’abandi ari nago Kenny Sol yari kugaragara ariko bikaba byarangiye atagaragaye ku mpamvu nyine yagaragaje muri iri tangazo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved