Mu muhango wo gusezera bwa nyuma, Mbonimpa John, umubyeyi wa Mugisha Benjamin n’umuraperi Green P, The Ben yahishuye ko se (nyakwigendera) yaranze no gusabana no guca bugufi, agaragaza uruhare rwa se mu buhanzi bwe, anavuga ko ariko satani yamugerageje mu minsi ya nyuma.
Mu buhamya bwatanzwe na The Ben avuga kuri se usize abana 6, yagize ati “Ntabwo ari we ariko satani yaramugerageje. Umutima we turawuzi, Satani yaramugerageje mu bihe bya nyuma. Yabuze abavandimwe be bose, yagize agahinda gakabije akora ibintu bibi kubera kwiheba.” Abazi uyu muryango, bagaragaza ko mu minsi ya nyuma uyu mugabo yatangiye kujya ayoborwa no kunywa inzoga.
Hari n’amakuru yagiye avugwa ko uyu mubyeyi atagiranye ibihe byiza n’abana be n’umugore we, gusa The Ben avuga ko yagiye mu ijuru kuko yagize igihe cyo kwiyegereza Imana. The Ben yanagarutse ku buzima bwo mu bwana agira ati “Ariko mwubuka igitoki twariye ukuntu cyari kiryoshye? Ibi mpora mbyibuka bikanshimisha.”
The Ben yavuze ko impano yo kuririmba yayikomoye kuri se, kuko ri nawe wanamukundishije gitari, ati “buriya namenye gucuranga gitari kubera we.” The Ben kwihangana byamurenze ararira gusa yifuriza se kujya mu ijuru. Yakomeje avuga ko abantu bamuvugaho guca bugufi akaba agira Ubuntu no kuba ari umukozi, byose abikesha papa we.
The Ben yakoze indirimbo nyinshi cyane zakunzwe haba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse yewe akaba ataranasibye kwitwa Umwami w’umuziki nyarwanda. Yihariye ku kuba ari we muhanzi wakoze igitaramo i Kampala muri Uganda kwinjira ari miliyoni y’amashikingi ya Uganda, mu gihe abahanzi baho b’abanyabigwi bakirwana n’amatiki y’ibihumbi bitanu by’amanyarwanda. yanakoranye indirimbo n’abahanzi bo hanze kandi bafite amazina akomeye.