Mu gahinda kenshi umubyeyi w’umunyamakuru ukomeye yavuze agahinda amutera yaramwishyuriye amashuri ahenze we akamuhemba kwiyandarika.

Umwuka mubi watutumbye mu buryo bugaragarira rubanda hagati y’umunyamakuru wamamaye mu myidagaduro yo muri Uganda akaba n’umushyushyarugamba (MC), Sheilah Gashumba n’umubyeyi we usanzwe ari umunyapolitiki n’umushoramari, Frank Gashumba. Frank yoherereje uwitwa Diana [inshuti ya Sheilah] ijwi ry’akababaro, aho amubwira ko umukobwa we atakimwubaha kandi asigaye yiyandarika, akanakoresha amafaranga yinjiza mu buryo bwo gusesagura.

Muri iri jwi rirerire, Frank yumvikana abwira Diana ko Sheilah atarara mu rugo, anamusobanurira uburyo yashatse gukura uyu mukobwa we muri Cayenne Restaurant & Lounge ngo atahe, ahubwo akamurakarira. Uyu mugabo yahishuriye Diana ko yigeze gushaka kureba amasezerano Sheilah yagiranye n’ibigo nka Next Media na Choplife, kugira ngo amugire inama y’uburyo yakoresha amafaranga ahembwa, ariko umukobwa akabyanga.

Frank yasobanuye ko yifuza kubona Sheilah akoresha amafaranga ye mu bintu bimubyarira inyungu, aho kuyasesagura ajya kwishimisha n’inshuti ze yemeza ko zitamufitiye akamaro. Yavuze ko kimwe mu byamushenguye harimo kuba Sheilah yarishyizwe ibishushanyo ku kibuno, akabona ko bitari ngombwa kuko umukobwa we afite uruhu rwiza. Ati: “Tattoos afite! Ni gute Imana yaguha uruhu rwiza ku Isi, ukarushushanyaho tattoo? Abantu batwika uruhu rwabo buri munsi kugira ngo bagire nk’urwe.”

Frank yakomeje ati: “Ugeze ku rwego rwo gushyira tattoos ku mabuno yawe, none uribwira ko nakwishima? Sheilah ndamuzi kuva hasi kugera hejuru, naramwogeje ubwo yari muto. Maze ukagenda ugashyiraho tattoo! Diana, mfite umuhangayikoa utazi kandi munyoherereze ubu butumwa.” Uyu mubyeyi yasubije amaso inyuma, yibuka uburyo yavunitse yita kuri Sheilah, aho yamujyanye mu mashuri ahenze cyane kugira ngo ahakure ubumenyi bwinshi nka Taibah & Galaxy International yishyuragamo hafi amadolari 4000 kuri buri gihembwe.

Inkuru Wasoma:  Ibihe bigoye AB Godwin uherutse kuzana amakuru ya Bamporiki yanyuzemo ubwo yari afungiye I Mageragere

Abona umukobwa we akwiye kwifashisha ubwamamare afite mu gukora ibyamubyarira inyungu nini. Ati: “Ndashaka ko aba ku isonga, abe umugore wa mbere muri iki kiragano wageze kuri byinshi. Ariko se bizashoboka bite mu gihe amafaranga yose yinjiza ayapfusha ubusa? Diana, niba ari ibi abagore n’abana bazi ibyo tunyuramoa… [yacecetse].”

Sheilah yifashishije urubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 730, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 yatangaje ko nta bisobanuro ashaka guha abantu kuri iki kibazo. Ati: “Ukuri kumwe ni uko ntajya mvuga ku muryango wanjye cyangwa imibanite yanjye, uko byaba bimeze kose. Ntabwo nshaka kwisobanura ku bantu kuko ndiyizi. Ni ubwa mbere na nyuma mvuze kuri iri jwi riri kuzenguruka. Mugire ijoro ryiza babyeyi beza n’abana.” Source: Ibyamamare

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yahawe amazina agayitse nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi uhetse umwana yateze igare.

Inkuru Wasoma:  Nyina wa Junior Multi system yatanze ubuhamya bw’ubuzima bwe, umuhango wo kumusezera bwa nyuma (Amafoto)

Abona umukobwa we akwiye kwifashisha ubwamamare afite mu gukora ibyamubyarira inyungu nini. Ati: “Ndashaka ko aba ku isonga, abe umugore wa mbere muri iki kiragano wageze kuri byinshi. Ariko se bizashoboka bite mu gihe amafaranga yose yinjiza ayapfusha ubusa? Diana, niba ari ibi abagore n’abana bazi ibyo tunyuramoa… [yacecetse].”

Sheilah yifashishije urubuga rwa Twitter akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 730, kuri uyu wa 11 Mutarama 2023 yatangaje ko nta bisobanuro ashaka guha abantu kuri iki kibazo. Ati: “Ukuri kumwe ni uko ntajya mvuga ku muryango wanjye cyangwa imibanite yanjye, uko byaba bimeze kose. Ntabwo nshaka kwisobanura ku bantu kuko ndiyizi. Ni ubwa mbere na nyuma mvuze kuri iri jwi riri kuzenguruka. Mugire ijoro ryiza babyeyi beza n’abana.” Source: Ibyamamare

Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda yahawe amazina agayitse nyuma yo gushyira hanze ifoto y’umubyeyi uhetse umwana yateze igare.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved