Mu gahinda kenshi umugabo yasobanuriye urukiko akayabo yatakaje ku mugore wamwihenuyeho byatumye amwica.

Frank Greg-Quangrong, umugabo ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa ariko utuye muri leta ya Nigeria,yafunzwe mu mwaka wa 2022 akurikiranweho icyaha cyo kwica umugore bakundanye witwa Ummukulsum Sani, kuri uyu wa 11 mutarama nibwo urukiko rwamutumije ngo ajye kuburana, arusobanurira ko yatakaje million 60 z’amafranga yo muri Nigeria kuri uyu mugore mbere yo kumwica.

Ubwo yaburanaga bamubwira ibyaha aregwa, Frank yavuze ko ubusanzwe ari umuyisilamu, ukora ubucuruzi mpuzamahanga, akaba anakorera mu isoko rya Kwano riri muri leta ya Kano, akomeza avuga ko yari yibereyeho bisanzwe agiye kubona abona uyu mugore aramwandikiye amubwira ko numero ye ayatse inshuti ye, akaba yaramukunze kubw’ingabire y’Imana akaba ashaka ko banashyingiranwa.

Frank yakomeje agira ati “ twatangiye gukundana mu kwezi kwa Nyakanga 2022, akansaba amafranga nkamuha ayo akeneye yose kubera ko namukundaga. Namwoherereje million 60 kuri konti ye, million 18 zo gutangira umushinga we ndetse n’izindi million 4 zo gufasha bagenzi be biga muri kaminuza.”

Frank yakomeje avuga ko ikintu cyamushenguye kikanamutungura ari uko muri gashyantare 2022 yaje kumenya ko uyu mugore yashakanye n’undi mugabo. Yagize ati “ umutima warashenguye ndanatenguhwa kuburyo byatumye nimuka nkava I Abuja. Uyu mugore yakomeje na nyuma yahoo kujya anyandikira kuri WhatsAp yanjye anganiriza bikanarenga akanyaka amafranga. Nyuma yaje kumbwira ko yatandukanye n’umugabo we bityo yifuza ko njye na we twasubirana agashyingiranwa na njye.”

Inkuru Wasoma:  Israel Mbonyi yateye abakunzi be kumushidikanyaho ubwo yabakanguriraga kurya amanyagwa y'amafranga.

Frank yakomeje avuga ko tariki 13 Nzeri 2022 uyu mugore Ummukulsum yamwatse andi mafranga amubwira ko ari ayi agiye gukoresha mugukomeza kubaka inzu ye muri Abuja, gusa Frank yaje kumubwira ko nta mafranga afite birangira Ummukulsum arakaye kuburyo atongeye no kumwitaba kuri phone.

Yakomeje abwira urukiko ati “Ummukulsum yahise atekereza ko nsigaye ndi umukene kuburyo ntashobora kumutakazaho amafranga nk’uko nabikoraga mbere. Nyuma nanone yaje kumbwira ko yabonye undi mukunzi, biranarenga anyoherereza amafoto ari kumwe n’umukunzi we kuri whatsapp yanjye, ibyo nibyo byanteye umujinya mpitamo kumwica.”

Urutonde rw’abahanzi babiciye bigacika mu gihugu ariko kuri ubu baburiwe irengero.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved