Umusifuzi mpuzamahanga Mukansanga Rhadia Salima yashyizwe ku rutonde rw’abari n’abategarugori 100 babaye ibyitegererezo ku Isi mu mwaka wa 2022. Uru rutonde rukorwa n’Ikinyamakuru cy’Abongereza, BBC; rugaruka ku bagore bafatwa nk’ibyitegererezo ku bandi n’abavuga rikijyana mu ngeri zirimo Politiki n’Uburezi, Umuco na Siporo, Ubuvugizi n’Ubuzima na Siyansi.  Mukansanga salma yazamuye amarangamutima y’abanyarwanda kubera ibyo yatangaje kuri twitter muri Quatar

 

Muri uyu mwaka, uru rutonde ruriho abarimo Umuhanzikazi w’Umunyamerika Billie Eilish; abakinnyi ba filime Umuhindekazi Priyanka Chopra Jonas n’Umunyamerikazi Selma Blair n’Umugore wa Perezida wa Ukraine, Olena Zelenska. Uyu wa nyuma yashimwe uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore no guteza imbere umuco wa Ukraine.

 

Nyuma y’uko u Burusiya buteye Ukraine ku wa 24 Gashyantare 2022, yakoresheje umwanya afite mu kwerekana ububabare abenegihugu baterwa n’intambara, yanabaye umugore wa mbere w’umukuru w’igihugu [Volodymyr Zelenskyy] wagejeje imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Kuri ubu yashyize imbaraga mu gutanga ubufasha ku bana bahungabanyijwe n’intambara imaze amezi asaga 10.

 

Mu Banyafurika bari kuri uru rutonde hariho Umwanditsi ukomoka muri Ghana Nana Darkoa Sekyiamah; Umunya-Sudani y’Epfo, Sarah Chan wakinnye Basketball ndetse afasha ikipe ya Toronto Raptors ikina muri NBA kubona impano muri Afurika n’Umwarimu w’Amategeko Joy Ngozi Ezeilo wo muri Nigeria. Mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ruriho abantu babiri barimo Umunyarwandakazi Mukansanga Salima n’Umunya-Kenya, Judy Kihumba, ukora ubusemuzi ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

 

Ni ku nshuro ya 10 BBC yatangaje urutonde rw’abagore 100 b’ibyitegererezo ku Isi. Rwerekana uruhare rw’abagore mu rugamba rwo guhangana n’amakimbirane ku Isi mu 2022. Aba barimo abahagurutse bagaharanira kurwanya akarengane no gusaba impinduka mu bihugu nka Iran kugera muri Ukraine n’u Burusiya. Ku nshuro ya mbere, muri uyu mwaka mu guhitamo abagore b’ibyitegererezo hifashishijwe abo mu bihe byabanje batoranya abo babona bakwiye kujya ku rutonde rwa 2022.

 

Mukansanga Salima yagiye kuri uru rutonde nyuma yo guhirwa na 2022 mu rugendo rwe nk’umusifuzikazi wabigize umwuga. Uyu mukobwa w’i Rusizi yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere wasifuye mu Gikombe cya Afurika cy’Abagabo [CAN] n’icy’Isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar. Ku wa 19 Gicurasi 2022 yatangajwe mu basifuzikazi batatu bari gusifura Igikombe cy’Isi hamwe n’Umufaransakazi Stéphanie Frappart n’Umuyapani Yoshimi Yamashita.

 

Amaze gusifura imikino itatu nk’umusifuzi wa kane, irimo uwo u Bufaransa bwatsinzemo Australia ibitego 4-1 ku wa 22 Ugushyingo, uwo Tunisia yatsinzemo u Bufaransa igitego 1-0 ku wa 30 Ugushyingo n’uwo u Buyapani bwatsinzemo Espagne ibitego 2-1 ku wa 1 Ukuboza 2022. Mukansanga yagiye mu Gikombe cy’Isi nyuma yo kwandika amateka yo kwifashishwa mu cya Afurika [CAN] aho yasifuye umukino we wa mbere wahuje Guinée na Zimbabwe.

 

Ubwo yajyaga gusifura mu gikombe cy’isi abanyarwanda batangiye kumuvugaho, bamwe bakavuga ko atari no mu basifuzi 10 beza muri Africa, ndetse yewe n’abanyamakuru bakora ku bitangazamakuru bikomeye harimo nk’uwitwa Sam Karenzi agaragaza ko kuzamurwa mu ntera kwa Mukansanga ari uko yasunitswe. source: IGIHE

Asabye perezida Kagame ikintu gikomeye kubyo yumvise kuri Prince kid anagira inama iruta izindi Prince kid na miss Elsa kubijyanye no kubana kwabo.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved