Ku itariki 30 Ukwakira i Paris nibwo hateganyijwe itangwa rya Ballon d’Or, igihembo gikomeye hano ku isi mu bihabwa abakinnyi ku giti cyabo. Nuwo abahatanira iki gihembo cya Ballon d’Or 2022-2023 aribo Lionel Messi na Erling Haaland byakomeje kwandikwa ko Messi yamaze kuyitwara.
Kuri ubu kandi amakuru avuga ko abatanga ibi bihembo baheruka kujya kumufata amashusho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yo bazakoresha mu birori byo kumuha iki gihembo.kuba ari Lionel Messi uzatwara iki gihembo byongeye kwemezwa na Ronaldo Nazario umunyabigwi mu mupira wa maguru.
Aganira na TNT Sports yagize ati “Ballon d’Or igomba kujya kwa Lionel Messi, ntagushidikanya rwose. Ibyo Messi yakoze mu gikombe cy’Isi byari ibidasanzwe. Byongeye kunyibutsa ubuhanga bwa Pele na Maradona”.
Mu mwaka ushize nibwo Lionel Messi yatwaye igikombe cy’Is,ikipe y’igihugu ya Argentine itsinze u Bufaransa ndetse atwara n’igikombe cya shampiyona na Paris Saint-Germain. Naho Erling Haaland akaba yaratsinze ibitego 52, yafashije ikipe ye gutwara ibikombe bitatu birimo ;Premier League, Champions League na FA Cup.