Mu gutungurwa kwinshi Lionel Sentore yavuze uko yatunguwe no kumva umugore we Bijoux yarabyaye anatungura abantu ubwo yavugaga ikimuzanye mu Rwanda.

Lionel Sentore wageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Mutarama 2023, yavuze ko yatunguwe n’uko umugore we Munezero Aline wamamaye nka Bijoux, yabyaye. Ibi uyu musore usanzwe ari umuhanzi wihebeye umuziki gakondo akaba anatuye ku mugabane w’i Burayi, yabibwiye IGIHE ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Ubwo yari abajijwe niba atashye i Kigali guhemba umugore we uherutse kwibaruka, Lionel Sentore yavuze ko atunguwe no kumva ayo makuru. Ati “Yarabyaye? Ayo makuru sinari nyazi ariko ubwo ndayamenye. Ariko nta cyo nari mbiziho!”

Abajijwe niba byemeza ko batandukanye, yirinze kubihamya, ati “Ntacyo byemeza, ariko nta cyo nzi ku makuru yo kubyara kwe n’ibindi biri inyuma yabyo, gusa ubu ntangiye kuyamenya.” Uyu muhanzi yabajijwe niba mu bigize urugendo rwe hatarimo guhura na Bijoux, arabihakana ati “Njye urugendo rwanjye rurimo akazi n’umuryango, Bijoux ntabwo arimo!”

Ku rundi ruhande ariko Lionel Sentore yavuze ko ari i Kigali muri gahunda zo gusura umuryango we, kuruhuka no gukora umuziki. Ati “Hari imishinga y’indirimbo nakoranye na DJ Pius ndetse na Mike Kayihura njemo i Kigali, ndi no muri gahunda zo gusura umuryango wanjye!” Mu minsi ishize nibwo Bijoux yemereye IGIHE ko yibarutse umwana we wa kabiri, icyakora yirinda kwemeza niba ari uwa Lionel Sentore bari baherutse gukora ubukwe, yanga no kubihakana.

Inkuru Wasoma:  Amagambo perezida Tchisekedi yavuze kuri Paul kagame yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n’umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana. Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n’inkuru z’uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe muri Mutarama 2022. Icyakora nyuma y’igihe gito hadutse andi makuru y’uko batandukanye, akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari na we babyaranye. source: IGIHE

Bijoux yateye benshi urujijo nyuma yo kuvugwa ko yatandukanye n’umugabo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved