Mu ibanga rikomeye cyane, ku cyumweru Papa Fransisiko yatangarije abanya Ukraine ubutumwa bw’amahoro ku ntambara y’Uburusiya mugihugu cyabo. Nubwo atabitanze ho bisobanuro birambuye, yavuze ko Vatikani yiteguye gutanga ubufasha mu itahuka ry’abana ba Ukraine bafashwe n’u Burusiya mu gihe cy’intambara.
Francis yagize ati: “Niteguye gukora buri kimwe cyose. Hari ubutumwa bubajyenewe mu ibanga bw’ibirimo gukorwa, igihe bizaba byajya ahagaragara mu buryo bwa rusange nabwo nzabivugaho.”
Papa Francis nta bisobanuro byinshi yatanze, abajijwe niba hari icyo yaba yaravuze ku bikorwa by’amahoro mu biganiro yagiriye muri Budapest na Minisitiri w’intebe wa Hungary Viktor Orban, cyangwa uhagarariye itorero rya orotodogisi (Orthodox Church) muri Hungary kuri iki cyumweru, Francis yasubije ati: kwirukana abana ba Ukraine biteye impungenge kuva u Burusiya bwatera Ukraine mu mwaka ushize, icyakora gitambo gitagatifu kimaze gufasha mu guhererekanya imfungwa z’abanya Ukraine kandi binitezwe ko kizafasha abantu guhuza imiryango mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyize hanze icyemezo cyo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin na komiseri w’abana b’u Burusiya muri Werurwe, babashinja ibyaha by’intambara no gushimuta abana muri Ukraine. Nyamara u Burusiya ntibwemera ikosa na rimwe, ahubwo buvuga ko aba abana bimuwe kubw’impamvu z’umutekano wabo.
Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal yahuye na Papa Francis muri Vatikani maze amusaba ko yafasha abana ba Ukraine bafashwe nyuma y’igitero cy’Uburusiya gutaha.
Francis yatangaje ko yakiriye icyifuzo cya Ukraine, cyo guhuza abana b’abanya Ukraine n’imiryango yabo. Yagize ati: “igikorwa cyo guhererekanya imfungwa cyagenze neza, ntekereza ko no guhuza aba bana n’imiryango yabo nabyo bizagenda neza kandi ni ngombwa, twiteguye kubikora kuko ni ikintu cyiza“. Yongeyeho ati: “Tugomba gukora ibishoboka byose bikenewe mu bantu.”