Mu ijambo rikakaye Fatakumavuta avuze intambwe ikomeye Niyo Bosco ateye ngo yibagirane burundu.

Umuhanzi Niyo Bosco yamenyekanye cyane ubwo yakoranaga na Irene Murindahabi ufite MIE Empire mu gukora itangazamakuru ndetse no gutunganya umuziki muri rusange, ariko mu minsi yashize akaba aribwo Niyo yatangaje ko atagikorana na Murindahabi wanamufashije kwamamara no kumenyekana.

Nyuma y’igihe kinini abantu bibaza iherezo rya Niyo Bosco mu muziki we, kuri uyu wa 8 mutarama 2023 nibwo hamenyekanye amakuru ko yasinye amasezerano y’imyaka 3 yo gukorana n’inzu ifasha abahanzi yitwa Sunday Entertainment.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, Niyo Bosco yagaragaje ko yamaze kwinjira muri Sunday Entertainment. Ndetse, mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023 arashyira hanze indirimbo ya mbere imuha ikaze muri iyi nzu. Sunday Justin washinze Sunday Entertainment, yavuze ko Niyo Bosco ari umuhanzi w’umuhanga ‘buri wese yakwifuza gukorana nawe’.

Umunyamakuru witwa fatakumavuta usanzwe ukora n’ubusesenguzi ku myidagaduro ya hano mu Rwanda, yagaragaje ko iki cyemezo Niyo Bsco yafashe cyo kwinjira muri Sunday Entertainment Atari cyiza kuko kigiye kumubera inzira imusubiza hesi ndetse n’ubwamamare yari afite bukazimira burundu aribyo bita kuzima.

Inkuru Wasoma:  Urutonde rw’ibihugu bimaze kwegukana ibikombe by’isi inshuro nyinshi mumateka yabyo kurusha ibindi.

Abinyujije kuri twitter ye yagize ati” Niyo Bosco yasinye muri Sunday entertainment , Intambwe ikomeye yo gusubira inyuma no kuzima.” Ubwo yari akiri muri MI Empire, Niyo Bosco yagize uruhare ku ndirimbo za Vestine na Dorcas kuva kuri ‘Nahawe Ijambo’ kugeza kuri ‘Nzakomora’ baherutse gushyira ahagaragara. Ijwi ry’uyu musore kandi ryumvikana mu ndirimbo zabo (Ibizwi nka Back Up).

Dore amagambo Atari meza Aline Gahongayire yabwiwe ubwo yavugaga ko azakomeza kwambara ikanzu yaguze muri Moshion.

Murindahabi aherutse kubwira itangazamakuru ko uruhare rwa Niyo Bosco mu rwego rw’umuziki wa Vestine na Dorcas no kuzamura izina rya sosiyete ye y’umuziki ya MI Empire yashinze ni ‘runini’.

Mukansanga Salma yongeye gutoranwa mu bazasifura igikombe cy’isi.

https://twitter.com/fatakumavuta/status/1612426150873108481

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved