Mu ijoro ryo kuwa 25 Kamena 2023 mu rugo rwa nyakwigendera pasiteri Theogene Niyonshuti ‘Inzahuke’ abantu benshi batandukanye bari bagiye kwifatanya n’umuryango ndetse n’inshuti ndetse no kubafata mu mugongo mu rindi joro ryo gukomeza guherekeza nyakwigendera. Ni umuhango uteganijwe ko uzakomeza kuba kugeza kuwa gatatu tariki 28 Kamena 2023 umunsi wo gushyingura.
Mu bitabiriye uwo muhango muri iryo joro harimo abavugabutumwa muma paruwasi ya ADEPER atandukanye ndetse n’abandi bo mu yandi matorero n’amadini, abakirisitu basanzwe, abandi bazwi mu mirimo itandukanye cyane cyane nk’imyidagaduro barimo Niyitegeka Gratien uzwi nka papa Sava, Clapton Kibonke, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya bazwi muri sinema nyarwanda, umunyamakuru Ndahiro Valens Papi wa BTN n’abandi benshi harimo abanyamakuru batandukanye.
Mu kanya kagezweho ko kwerekana abaje mu mugoroba wo guherekeza nyakwigendera, umuhanzi w’indirimbo zo guhimbaza Imana, Thacien Titus yafashe akanya ko kwerekana bamwe mu bari aho ngaho. Ageze kuri Niyitegeka Gratien abari aho bamusabye ko yagira icyo avuga amuhereza akanya.
Gratien yavuze ko yamenyanye na nyakwigendera Niyonshuti nyuma gato y’uko yamenyaga ko Niyonshuti atuye hafi gato y’aho nawe yashakaga gutura, yagize ati “Theogene ntago twari tuziranye cyane, ariko nko mu mezi abiri ashize nibwo namenye ko atuye hafi y’aho nashakaga gutura, tuza kongera guhura rero nko muri ibi ngibi, mvuye gutabara nyirabukwe wa mushiki wanjye, bucura utuye haruguru muga santere, duhurira hariya kuri kaburimbo.”
“Arambwira ati ariko bite? Nti nibyiza, ati uranzi, nti ndakuzi, ati biranejeje, nti yiii, ati ubwo tuzabonana’ ubwo nyine twabonanye.” Ni ijamb risobanuye byinshi cyane.
Titus yakomeje akurikizaho Ndahiro Papi ariko amusabye kugira icyo avuga, Papi ikiniga kiramufata araturika ararira, bituma ava aho ngaho. Ndahiro yari inshuti cyane ya Theogene. Nyakwigendera yazize impanuka y’imodoka mu gihugu cya Uganda, ndetse n’abo bari kumwe bose bagwa muri iyo mpanuka. Yasize umugore n’abana bane ndetse n’abandi yafashaga abakuye mu mpande zitandukanye cyane abavuye ku muhanda.
Umuhango wo gushyingura uteganijwe kuwa gatatu tariki 28 Kamena 2023, aho mu gitondo umurambo we uzazanwa uvanwe mu bitaro bya Kacyiru bamusezereho bwa nyuma mu rugo, saa sita kwerekeza kuri paruwasi ya Remera kumusezeraho, mu gihe saa kumi hazabaho gushyingura mu irimbi rya Rusororo. UKENEYE KUVUGANA CYANGWA SE KUBA HAFI UMUGORE WA NYAKWIGENDERA THEOGENE WANYURA KURI IYI NIMERO>>>>> 0783413085