Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro bwahamije ko bwasanze umurambo w’umubago utaramenyekana imyirondoro mu ishyamba rya Parike ya Gishwati-Mukura yapfuye. Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Gashyantare 2023, mu masaha ashyira saa moya za mugitondo.
Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nyagahinika ho mu mudugudu wa Nteko. Amakuru Rwandanews24 dukesha iyi nkuru yamenye n’uko umurambo w’igitsina gabo wasanzwe mu Ishyamba rya Pariki ya Gishwati, ubonwe n’umushumba wari uragiye inka. Rutayisire Munyambaraga Deogratias, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigeyo mu butumwa bugufi yahaye Rwandanews24 yahamije aya makuru.
Ati “Uwasanzwe yapfuye mu ishyamba nibyo koko ariko Ntabwo azwi aho akomoka, biracyagenzurwa na RIB.” Rwandanews24 kandi yaje kumenya ko uyu mushumba yamubonye ubwo yararagiye inka zabo, aza kubona ahantu hari ishami ry’igiti hafi y’umuhanda wa kaburimbo hariho ahantu baciye inzira bamukurubana, akomeza gukurikirana iyo nzira ahasanga uwo umurambo. Ikindi kandi n’uko amakuru ataragira urwego ruyemeza ariko twahawe n’abageze aho byabereye bigaragara ko yishwe anizwe bakoresheje umugozi nk’uko bigaragara mu ijosi.
Ubwo Rwandanews24 yakoraga iyi nkuru inzego z’ibanze niz’umutekano zari aho byabereye bategereje ko apimwa ngo umurambo we ujyanwe ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Muri uyu murenge wa Kigeyo kandi reka tubibutse ko mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo aribwo hagaragaye umurambo w’umugabo wari mu mufuka ureremba hejuru y’ikiyaga cya Kivu.