Abaturage bo mu Murenge wa Rilima, mu Karere ka Bugesera baravuga ko hari umuryango w’umugabo n’umugore wakoze umushinga wo kugambanira abagabo hagamijwe kubakuraho amafaranga, kuko ngo ni kenshi uru rugo rwumvikanamo urusaku abaturage bahagera bagasanga ni umugabo wicajwe hasi ari kugaraguzwa agati.
Abaturage bavuga ko iyo uyu mugore yasuwe n’undi mugabo bari munzu, maze hakaza abagabo harimo uwo uhita uvuga ko ari we nyiri urugo, agasanga umugore we ari gusambana birangira uwo mugabo bamuciye amafaranga. Ndetse ngo ibi biherutse no kuba mu cyumweru gishize, biba ku mugabo ucuruza mu santere ubwo yajyaga muri urwo rugo.
Igihe uyu mucuruzi yageraga mu rugo rw’uyu mugore, hahise haza abagabo barimo wa wundi bitazwi niba ari we nyiri urugo neza, babonye uwo mucuruzi bamukubitaraho maze abaturage baratabara bavuga ko yafatiwe mu cyumba asambana n’umugore w’uwo mugabo. Nyuma y’uko ibi bibaye abaturage batangiye gukeka ko uyu yaba ari umushinga aba bapanze kugira nga bajye baka abagabo amafaranga bayagabane.
Umwe mu baturage waganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru. Yagize ati “Amakuru dufite ngo uwo mudamu yahamagaraga uwo mugabo wa hano. Ati ngwino nkubwire hari ikibazo mfite, umugabo wanjye yaragiye nta wuhari, waza ukangira inama, undi akimara kuhagera kumbi bamupangiye, umugabo azana n’abandi maze bamushyira munzu bamuteragura ibyuma.”
Yakomeje agira ati “Twe turi kubona ari umushinga wapanze, kuko bakuramo amafaranga menshi kandi batavunitse, ibi bigaragara ko ari umushinga bari gukora. Abantu bakavuga bati turabona amafaranga mu buhe buryo? Umugore n’umugabo bagapanga bati reka duhamagare umugabo runaka, nagera ahangaha turavuga ko tumufatiye mu rugo maze amafaranga akaza.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, Sebarundi Ephrem, avuga ko bamenye inkuru y’uko hari urugo rwabayemo urugomo bavuga ko umugabo hafatiwe umugabo uri gusambana n’umugore wa nyiri urugo, ariko ko kuba baba babikora nk’umushinga byo nta makuru abifiteho.
Sebarundi yagize ati “Ayo makuru ko ari ingeso ntayo mfite ni wowe wa mbere mbyumvanye, ariko nayo ni amakuru umuntu yayashaka, ibi ni ibintu bisanzwe aho umugabo yagiye gusambana mugenzi we amusanga mu rugo bararwana, ikindi tuzakomeza kuganira n’abubatse ingo kugira ngo bubahe amasezerano baba baragiranye yo kugacana inyuma.”
Cyakora uyu muyobozi avuga ko ibyo kuba ari umugore n’umugabo bakoze umushinga wo kwambura abantu, nta makuru babifiteho. ariko hatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyateye uru rugomo. yavuze kandi ko aba bagabo bahise batabwa muri yombi kugeza ubu bakaba bari mu maboko ya RIB.