Mu kiganiro n’itangazamakuru Papi Clever na Dorcas bavuze umwihariko w’igitaramo bagiye gukora banavuga ku kuntu bahuye bwa mbere bikavamo gukundana.

Tuyizere Papi Clever n’umugore we Ingabire Dorcas bazwi mu muziki uhimbaza Imana mu Rwanda, bageze kure bitegura igitaramo cyabo cya mbere bise ‘Yavuze Yego Live Concert’. Aba bahanzi bavuga ko iri zina ‘Yavuze yego’ ryaturutse ku butumwa bahawe n’Imana, ibemerera gukora iki gitaramo mu bihe nk’ibi benshi batinya gukoramo ibitaramo.

Mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 10 Mutarama 2023 aba bahanzi bahishuye byinshi kuri iki gitaramo cyabo. Papi Clever agira ati “Ntabwo tugiteguye igihe gito ni ku mpamvu z’Imana, niyo yemeye ko kiba yavuze yego. Twe twumvaga bizadutwara amezi ane ariko bibaye mu minsi mike. Yego ni ukwezi gutangira umwaka ariko Imana yatweretse ko yakora ibintu no mu gihe gito cyangwa ikirekire.”

Papi Clever bamaze kumenyekana mu ndirimbo zihimbaza Imana. Ni ibintu binjiyemo babikunze, dore ko ari gake cyane usanga umugabo n’umugore bashobora kwihebera kuririmba noneho bakanabifatanya. Uyu muhanzi yahishuye ko ajya gushyingiranwa na Ingabire Dorcas atari yeteze ko bazaririmbana kuko amubona bwa mbere yari umuririmbyi muri korali usanzwe.

Ati “Njya kumushaka ntabwo yari umuhanzi, yaririmbaga muri korali gusa. Sinari niteguye ko tuzaririmbana , korali yabo nayo nayibonye rimwe gusa.” Aba bahanzi bafitanye abana babiri bavuga ko igihe bamaze i Burayi mu bitaramo bahakoreye bigiyemo byinshi biri kubafasha gutegura iki gutaramo cyabo cya mbere mu Rwanda. Papi Clever avuga ko muri iki gitaramo bazamaramo masaha abiri baririmba, bazamurikira abakunzi babo zimwe mu ndirimbo nshya banditse.

Inkuru Wasoma:  Intambara muri ADEPR: ‘Ndaguciye uzakomeza kuyobora uri igicibwa’ Pasiteri Theoneste abwira umushumba mukuru

Bazaririmba kandi zimwe mu ndirimbo zo mu gitabo, aho bazaririmbana n’abakunzi babo ku bufatanye n’itsinda ry’abacuranzi bateguye. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Kizahuriramo abandi bahanzi barimo Ben & Chance nabo bakorera Imana nk’itsinda ry’mugabo n’umugore, Prosper Nkomezi, Josh Ishimwe, Hirwa Gilbert na Jonathan Nish. Kwinjira muri iki gitaramo hari hashyizweho imyanya 2000 y’ubuntu ariko yamaze gushira. Hasigaye ubutumire bwishyurwa 10 000Frw, 30 000Frw ndetse na 50 000Frw. Source: IGIHE

Dore ibintu bihamya neza isano iri hagati y’abapfumu n’abapasiteri bamwe na bamwe b’iki gihe.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved