Abakobwa batatu bashyizwe mu majwi nyuma y’uko ISHIMWE Dieudonne uzwi ku izina rya Prince kid uyoboye Rwanda inspiration backup itegura irushanwa rya miss Rwanda bavuga ko abo bakobwa n’ubundo bitabiriye miss Rwanda baryamanye nawe, ni miss Iradukunda Elsa, Nimwiza Meghan ndetse na Iradukunda Liliane, gusa ayo majwi mu kujya hanze kwayo nta kimenyetso gifatika gihari koko ko ariyo, kuko yari amajwi y’umukobwa n’ubundi byumvikana neza ko amenyereye ibintu byo kubara inkuru ibi twakwita amazimwe, gusa nanone ari kuyabarira umuntu bigaeragara ko bisanzuranaho kuburyo utapfa kumenya niba aribyo cyangwa se Atari byo.

 

Muri ayo majwi humvikanaga ko aba ba miss batatu baryamanaga na Prince kid, ndetse ngo Iradukunda Elsa akaba akunda Prince kid cyane ariko we ntamukunde, kandi nubwo amukunda akaba abizi neza ko uwo akunda aryamana na bagenzi be, ikirenze kuri ibyo abo bakobwa bose bakaba babizi ko buri wese muri bo aryamana n’uyu mugabo nk’uko iyo nkuru twari twayibagejejeho.

 

Mu masaha 23 ashize rero kugeza ubu twanditse iyi nkuru y’akababaro ka Liliane kubera ayo majwi yamuvuzeho, Liliane yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter mu kababaro kenshi agira ati” ndabasabye mube kure yo gukwirakwiza aya makuru y’ibihuha adafitiwe gihamya, kuko gukomeza kubikwirakwiza ahantu hose bishobora kwangiza ubuzima bw’umuntu mu buryo bw’imitekerereze no kwangirika kwayo, akangiriza inshuti ndetse n’umuryango muri rusange. Ni ubuzima bw’abantu ndetse n’ahazaza habo hashobora kwangirikira muri ibi bihuha mwe muri kubikwirakwiza muri gushaka aba follwers ku mbuga nkoranyambaga zanyu ndetse no kubaka izina ryanyu”.

 

Aya ni amagambo abantu benshi bafashe mu buryo butandukanye cyane cyane mu bitekerezo bagiye batanga, kuko bamwe batangiye bamubwira ko n’ubundi batapfa kumushira amakenga ngo kubera ko yigeze kwihakana mama we, ndetse ko agomba guceceka kuko aho ikamba rituruka barahazi, abandi bamubwira ko akariho kavugwa, abandi bamubwira ko areke kwijijisha kuko ibiri kuvugwa n’ubundi ni ibyagiye hanze, gusa muri make abavuze amagambo yo kumuca integer no kumusenya bo rwose ni benshi cyane.

 

Nubwo byari bimeze gutyo ntago habuze abamubwira amagambo y’ihumure, bamubwira ko koko ari ibihuha kuko nuwayavuze nawe avuga nk’umuntu uvugaguzwa, abandi bamurema agatima bamubwira ko imbere ari heza, ibi ari nk’umuhengeri uza ukagenda imbere hagakomeza kuba heza nyuma yo kwiyubaka. Ni nyuma y’uko Prince kid ari muri gereza aho ari mubugenzacyaha RIB, hategerejwe ko ubushinjacyaha hari ibyaha buzamuhamya agahamwa n’ibyaha cyangwa se akarekurwa agataha nyuma yo gusanga ari ibihuha, nk’uko amategeko ateganya ko buri muntu wese ufashe agafungwa iyo atarahamwa n’icyaha aba ari ukekwa bityo akaba umwere.

Reba inkuru yabanje ivuga iby’aba bakobwa batatu ko baryamana na Prince kid.

Ibi bintu birenze ukwemera!! Uyu mukobwa ashyize byose hanze Miss Liliane, Elsa na Meghan baryamana na Prince Kid. Umva impamvu Miss Meghan yiyeguje muri miss Rwanda.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved