Ibyamamare hano mu Rwanda byifatanyije n’umuryango wa Tuyishime Joshua (Jay Polly), inshuti ze n’ababanye na we mu muhango wo kumwibuka kuri uyu wa Gatanu i Rusororo, bibukiranya ibigwi n’ibikorwa yasize. Ni umuhango witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye nka BullDogg, Young Grace, Fireman, Producer Li John, Dj Dizzo n’abandi.
Nyuma yo gushyira indabo ku mva ya Jay Polly, hatanzwe ubuhamya aho benshi bemeza ko atapfuye burundu kuko imirimo ihambaye yasize akoze n’ubu icyivugira. Umugore we Uwimbabazi Sharifa, yasabye abantu kujya bashimira abandi bakiriho asaba umuryango, inshuti n’abavandimwe kuba hafi abana yabyaranye na Jay Polly akazaterwa ishema no kubona bageze ayo yifuzaga.
N’ikiniga cyinshi yagize ati” Uyu munsi ntabwo ari umunsi wo kurira ntabwo Imana ishaka ko duhora turira tugomba gukomera, dufite kumenya ahubwo nsize amateka ki?, muri iyi minsi nize ibintu byinshi birimo gushimira umuntu akiriho, ukamwereka urukundo agihumeka.” “Hashize umwaka Jay Polly atashye, ntabwo byaba bishimishije kubona abana be babayeho nabi, yabasigiye abavandimwe n’inshuti, yego hari umushinga dufite wafasha aba bana, ndabasabye mube hafi aba bana nabo bazibuke ko Se yabanye n’abantu koko.“
Umubyeyi wa Davis D, Bukuru Jean Damascene wari uyoboye iki gikorwa, yasabye ko harebwa uburyo ibihangano bya Jay Polly byashirwa ahantu hamwe bigakomeza gukurikiranwa bikabyazwa umusaruro ku buryo n’ubushobozi bwavamo bwafasha umuryango. Mukuru wa Jay Polly, Uwera Jean Maurice, mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yavuze ko hari gushakishwa uburyo ibihangano bye byahurizwa kuri konti imwe mu buryo bwo kubisigasira.
“Turimo kuganira n’abantu bandukanye bafite imbuga zicuruza umuziki nka Zana Talent kugira ngo hashyirweho konti ya Jay Polly, ibihangano bye byose byasangwaho.” “Turi kwiga uburyo bwiza byakorwamo, hari n’ibihangano bye yasize akoze mfitanye gahunda na Li John turebe uko indirimbo yasize zatunganywa neza ku buryo bishobotse mu mpera z’Ukuboza ebyiri muri zo zaba zimaze gusohoka.”
Umuraperi Bull Dogg wabanye na Jay Polly kuva bagitangira umuziki mu itsinda rya Tuff Gang yavuze ko hari amasomo menshi yamwigiyeho. Ati “Igihe twabanye namwigiyeho kumenya kubana n’abantu no guca bugufi, kera nari umunyamahane nta muntu wamvugiramo ariko nkareba ukuntu andusha ubwamamare andusha no guhura n’ibibazo byinshi we akandusha kumenya uko abyitwaramo gisirikare.”
Yakomeje agira ati “Ndibuka hari igihe yambwiraga ko ndi umusazi, ntabwo rwari urwango ahubwo kwari ukumpana kugira ngo ntisanga mu nzira mbi, umusaza yagiraga urukundo rwinshi”. Umukobwa mukuru wa Jay Polly, Cristal Nargis Iriza, nyuma yo kuririmba “Inshuti nyazo” imwe mu ndirimbo za Se, yasabiwe ko hakorwa indi (Remix) uyu mukobwa akayiririmbamo.
Jay Polly yitabye Imana afite imyaka 33 ku wa 2 Nzeri 2021 aguye mu bitaro bya Muhima azize uburwayi butunguranye yasezeweho bwa nyuma ku wa 5 Nzeri 2021. Source: igihe.
Mu mafoto, ibyamamare byitabiriye mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro Jaypolly.