Kuva ejo ku wa Mbere tariki 29 Kanama 2022, mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino cya Radiyo Fine FM hatangiye kumvikanamo ijwi ry’umunyamakuru mushya w’umukobwa.
Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama nibwo umunyamakuru Horaho Axel yerekeje gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’amezi arenga 10 akorera Fine FM.
Kuba iyi Radiyo yari itakaje umunyamakuru w’imikino yagombaga guhita imusimbuza, ejo hashize umunyamakuru Isimbi Christella akaba yaratangiye akazi yishimirwa n’abakunzi b’iki kiganiro.
Uyu munyamakuru witwa Isimbi Christella amenyerewe cyane mu mupira w’amaguru, akaba asanzwe yiga itangazamakuru nk’uko yabyitangarije.
Ikiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino gitangira Saa Yine kikageza Saa Saba z’amanywa, gisanzwemo abandi banyamakuru bakomeye ari bo Sam Karenzi, Muramira Regis na Niyibizi Aime.