Ndahiro Valens Papi umunyamakuru umaze kwamamara kuri BTN TV yasabiye amahirwe n’imigisha abaryamana bahuje ibitsina ndetse anenga cyane ababavuga nabi. Mu kiganiro Ndahiro Valens Papi yagiranye n’umunyamakuru Emmy wa YouTube channel yitwa 3D Tv Rwanda yavuze ko atumva impamvu abantu baba bashaka guhindura imitekerereze y’abafite ibyiyumviro byo kuryamana bahuje ibitsina kandi babikunze.
Ibi Ndahiro Valens Papi yabivuze ubwo umunyamakuru wa 3D Tv Rwanda yamubazaga ku bijyanye n’umunyamideri, Turahirwa Moses nyir’inzu y’imideri izwi nka Moshion umaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga ndetse n’ibinyamakuru aho mu ntangiriro z’uku kwezi hagaragaye amashusho amugaragaza arimo asambana n’abagabo bagenzi be.
Ku bijyanye no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni Ndahiro Valens Papi avuga ko abavuga amagambo yo gutoteza uyu munyamideri bagombye gutegereza yagera ku butaka bw’u Rwanda urwego rushinzwe ubugenzacyaha, RIB igakora akazi kayo. Ndahiro Valens Papi uvuga ko ibyiyumviro by’umuntu bitagombye kuvogerwa yagize ati “Abafite ibyiyumviro byo kuryamana muhuje ibitsina, amahirwe n’imigisha kuri mwebwe”.
Akomeza kandi avuga ko kubwe yumva hatorwa itegeko ryemerera abatinganyi kubana mu buryo bwemewe. Ati “Inteko nshingamategeko nibicare babigenzure neza, abavandimwe bibanire nta kundi“. Ku bijyanye n’ababanenga ndetse n’ababapfobya uyu munyamakuru asaba RIB ko yakora akazi.
Aya magambo umukobwa nakubwira amwe muri yo azaba ashaka kukubenga.