Mu gihe cy’ibyishimo iteka abantu babigaragaza mu buryo bwinshi kandi butandukanye, bikaba byanaba ngombwa ko habaho gukorwa n’ibitagakwiye gukorwa bitewe n’aho biri gukorerwa, ariko ababikoze ugasanga batwawe n’amarangamutima kubera ibyishimo wenda bakaba babitekerezaho nyuma.
Si ubwa mbere byari bibayeho, kubera ko ubwo umucamanza yategekaga ko Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye nka Ndimbati afungurwa kuko ari umwere, ku rukiko havugijwe vuvuzera ndetse abantu bitwararika mu buryo bwo gufana, ibyo bikaba ari nabyo byabaye kuwa 02 ukuboza 2022, ubwo umucamanza yategekaga ko Ishimwe Kagame Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid afungurwa nyuma y’igihe kinini ari muri gereza.
Ntago ari ibintu byakunzwe na benshi kubona ku rukiko havugirizwa Vuvuzera bitewe n’uburyo ari ahantu haba hubashye ndetse yewe hanatinyitse, kuburyo abantu babitanzeho ibitekerezo n’uburyo babibona mu mboni zabo.
Umunyamakuru Mutesi Scovia ni umwe mu banyamakuru bakurikiranye ikirego cya prince kid ndetse bakajya banatanga amakuru agezweho kuri cyo, mu kiganiro yakoreye ku kinyamakuru cye kuri uyu wa 05 ukuboza 2022 yagaragaje umujinya anenga ibikorwa nk’ibyo aho yagize ati” biriya bintu ntago bikwiriye. Urukiko si ikibuga cy’umupira, kuburyo mba numva umucamanza yagakwiye gufatira ibihano ababikoze, nubwo wenda ataricyo kiba kigenderewe”.
Yakomeje avuga ati” ndifuza ko mu manza zizakurikiraho, ibi bintu by’ubufana bukabije ku rukiko umucamanza uzaba uburanisha urwo rubanza azafatira ibihano bikomeye niyo haba gufunga ababikoze, umuntu wese uzazana imyitwarire nk’iyi ngiyi cyane cyane kuvuza vuvuzera ku rukiko”.
Amwe mu magambo akakaye ari kubwirwa Mutesi Jolly nyuma y’ifungurwa rya Prince kid.