Umunyamakuru Musangamfura Lorenzo Christian wari umaze iminsi ibarirwa ku ntoki mu kigo cy’Urwego rw’lgihugu rw’Itangazamakuru (RBA), yirukanwe muri icyo kigo kubwo kuba yarubahutse minister w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango akamubwira ko atamugeza ku mwana wari ufite ikibazo nta cupa rye azi.

 

Nyuma yo kwirukanwa na RBA, abantu benshi ntago bavuze rumwe kuri uyu munyamakuru, kuko bamwe bavuze ko yarenganye, abandi bavuga ko yarengereye gusa we avuga ko yabikoze mu buryo bwo gutebya kuko mu by’ukuri Atari agamije gusaba icupa bigaragara nk’ikiguzi cyo gukora ibyo agomba gukora. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Lorenzo yanditse abaza impamvu abantu bakomeza kumucyurira biriya bintu byarangiye kera.

 

Yagize ati “Ese abantu mukunda kuncyurira kuri tweets zanjye ngo natse Minister agacupa ( nubwo ataribyo ), mwe nta makosa mujya mukora mukazi kanyu ka buri munsi ? Cyangwa ni uko wenda ibyo mukora bitabahuza n’imihanda yose , aho umuntu wese aba agufiteho ijambo?.”  Bamwe mu babonye ubu butumwa bamwihanganishije, abandi bamubwira ko iyo umuntu yakoze amakosa bitabura kumukurikirana mu buryo runaka, hari n’uwamubajije niba inzara itangiye kumugeramo amwikiriza avuga ko ari ko bimeze.

 

Ibi byose byaturutse ku kuba Uyu musore yashyize kuri Twitter ye amashusho y’umwana w’umuhungu wagaragaye avuga ko ahohoterwa cyane na nyina umubyara, akavuga ko arambiwe kubana na we. Muri aya mashusho, uyu mwana w’imyaka 13 y’amavuko yumvikana avuga ko byibura se umubyara amukubita neza, mu gihe nyina umubyara iyo ari kumukibita adatinya kumukubitisha icyo ahuye na cyo cyose. Ni ihohoterwa uyu mwana wiga mu mashuri abanza yabwiye abaganiraga na we ko arambiwe, bijyanye no kuba atari ‘inka’ cyangwa ‘ingoma y’abapoloso’ nk’uko yumvikanye abivuga.

 

Ababonye aya mashusho y’umwana wavuze ko hari n’ubwo nyina umubyara yigeze kumukubita itafari ‘rikamuca umutsi’ WO hafi y’akagombambari; bahise batangira gutabariza inzego bireba kugira ngo zishobore kurenganura uriya mwana w’umuhungu. Ni ubutumwa bwanageze ku barimo Minisitiri Bayisenge Jeannette watangaje ko bamaze gusaba Lorenzo Christian kubandikira mu gikari kugira ngo abahe amakuru arambuye y’uko bagera kuri uriya mwana bakamufasha.

 

Minisitiri Bayisenge yunzemo ati: “Turacyategereje, ariko natwe tugerageza kureba ko twamenya aho aherereye.” Umunyamakuru Lorenzo mu gusubiza yatse Minisitiri icupa kugira ngo abone ubwamugeza kuri uriya mwana. Bayisenge, yamusabye kubanza yamugurira Ati: “Erega minister, ikibazo, urabona nawe nta cupa ryawe nzi. Reka tubanze dukemure icyo.” Minisitiri w’Uburinganire n’lterambere ry’Umuryango aramusubiza, amubwira ko iby’agacupa bizaza na we yahise agaruka ubutaha. Ati: “Nagira ngo watabarizaga umwana, sinari namenye ko ni iby’icupa birimo. Ubwo duhe amakuru y’umwana ibindi ni ah’ubutaha.”

Uyu munyamakuru Musangamfura Lorenzo Christian yagiye gukora kuri RBA ubwo hari hashize igihe gito cyane yirukanwe na Radiotv10.

Umunyamakuru Gerard Mbabazi yanenzwe cyane n’abantu benshi kubera ikiganiro yakoze bita ko bidakwiriye.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved