Mu marira menshi, ASSIA Mutoni avuze ibintu bimubabaje nyuma y’uko agiye gukorera ubukwe muri Amerika

Assia Mutoni ni Umunyarwandakazi wavutse 14, Nyakanga 1993, amenyekana nka Rosine muri filimi yakunzwe cyane “Intare y’ingore”, Ni umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filimi nyarwanda guhera muri 2012. ubu amaze gutsindira ibihembo inshuro nyinshi bitangwa n’abahemba abakinnyi ba filimi bitwaye neza, zimwe muri filimi amaze gukinamo ni City Maid, Intare y’Ingore, Seburikoko, Impeta Yanjye, Giramata nizindi zitandukanye.

Junior Giti avuze ikintu batinye kubwira abantu Yanga amaze gupfa n’impamvu kwa Sebukwe bataje gushyingura.

Assia yavukiye i Nyamagabe gusa iwabo bimukira I Kigali afite umwaka umwe gusa, amashuri abanza yayize kuri Remera Catholic primary school, ayisumbuye ayiga Lycee de Nyanza na RHC Gasogi aharangiza muri 2012 ,Kaminuza ayiga muri UTB mu bijyanye n’Ubukerarugendo aharangiza muri 2016. filimi yahereyeho harimo Rwema, Ntundekure ariko iyatumye amenyekana ni Intare y’Ingore muri 2015 aho yatumye atwara igihembo cy’umukinnyi w’umukobwa watowe nabantu benshi muri 2016, akaba yaratoranyijwe mubakinnyi bazitabira iserukiramuco Silicon Valley African Film festival ribera muri America muri 2021.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv baganira ku rugendo rwe ajya muri America aho umugabo bari hafi kubana atuye, Assia yavuze ko ibintu byose yamaze kubitegura kuburyo mu gihe kingana n’ukwezi kumwe araba agiye cyane ko Visa ayimaranye igihe kingana n’amezi arenze atanu, gusa ibyo yakoraga mu Rwanda byo akaba yaranapanze uko azakomereza kubikorerayo ndetse akajya anagaruka mu Rwanda kubikomeza.

Abajijwe niba ari ibintu bimworoheye kuba azajya muri America yagize ati” nicyo kintu kingora iyo mbitekereje ukuntu nzasiga mama. Abavandimwe ba sister banjye. Noneho kandi ubusanzwe mbana n’abantu benshi, uzi ko m’urugo haba hari abantu benshi, abana mfasha, ba fabric, ba yaka, ba Kazungu, ni icyo kintu kibagoye, kumva ko ngiye kugenda.”

Inkuru Wasoma:  Yago yasubije Minisitiri Utumatwishima wavuze ko Aba-Big Energy ari agatsiko gashobora kuzakora ishyano

Assia ari mu bakobwa bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko adakunda kuba yashaka umugabo, ariko ubu akaba ababajwe n’uko agiye gushakira muri America noneho uburyo imiterere yaho ajya yumva ngo ntago abantu bakunda kubonana buri gihe birumvikana kubera uburyo baba bahuze cyane, bikamubabaza cyane.

Imyanzuro akarere kafatiye abakora uburaya bayise ihohoterwa.

Umugore mwiza uburyo yabaye,nyuma y’imyaka 2 ari kuborera mu nzu.

ABAKOBWA 10 BEZA KANDI BAKUNZWE MURI FILIME NYARWANDA MURI 2022

Inkuru Wasoma:  Polisi y'u Rwanda yatangaje icyatumye urupfu rw'umunyamakuru William Ntwari rutinda kumenyekana.

Assia ari mu bakobwa bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko adakunda kuba yashaka umugabo, ariko ubu akaba ababajwe n’uko agiye gushakira muri America noneho uburyo imiterere yaho ajya yumva ngo ntago abantu bakunda kubonana buri gihe birumvikana kubera uburyo baba bahuze cyane, bikamubabaza cyane.

Imyanzuro akarere kafatiye abakora uburaya bayise ihohoterwa.

Umugore mwiza uburyo yabaye,nyuma y’imyaka 2 ari kuborera mu nzu.

ABAKOBWA 10 BEZA KANDI BAKUNZWE MURI FILIME NYARWANDA MURI 2022

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved