Kabahizi Fridaus wabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco wamenyekanye cyane nka ndimbati muri filime nyarwanda, yatangaje ko nta kintu asigaje gukora uretse kujyana uyu mugabo mu nkiko asaba ko yamufasha kurera abana babyaranye, dore ko yamwinginze mu buryo bushoboka bwose akanga kubikora, haba kubimusaba mu buryo bworoshye ndetse n’ubukomeye burimo no gukoresha imbuga nkoranyambaga. Umugore mukuru wa Bishop Gafaranga banabyaranye na pastieri wabasezeranije ndetse n’abasengana na we batunguwe no kumva Gafaranga yakoze ubukwe.
Kabahizi yatangarije MAX TV ko ubwo ndimbati yavaga muri gereza yamwijeje kumufasha, akaba yaramuhaye ibihumbi 70 amwizeza ko azajya amufasha mukumurihira ikode ry’aho we n’abana bagomba kuba, gusa ngo kuva icyo gihe Ndimbati nta kintu yigeze yongera kubikoraho ku buryo yanamubwiye ko azabikora igihe abishakiye kuko n’ubundi yaramufungishije.
Yagize ati “ namusabye ko yamfasha kurera abana ambwira ko ntagomba kumushyiraho agahato kuko n’ubundi naramufungishije, gusa ariko kuri njye n’abana ntago nabura kuvuga ko tumeze nabi ubuzima butoroshye kandi ntekereza ko Ndimbati aribwo yakadufashije ariko byaranze, ahora ambwira ngo nagiye ku mbuga nkoranyambaga kumusebya ngo ntago amfasha nkamubaza icyo nagakwiye kuvuga kuko n’ubundi atamfasha.” Mu burakari bwinshi Fridaus abwiye Ndimbati amagambo yateye agahinda abayumvise bose.
Kabahizi yakomeje avuga ko ubutabera ashaka Atari ubwe kuko ibyabaye byarabaye, ariko abantu harimo na leta ntago bagomba kwirengagiza ko babyaranye abana maze ngo bategeke Ndimbati abafashe, ati “ uko iminsi ishira n’indi igataha niko ubuzima nari mfite bugenda bugabanuka mu gihe natekerezaga ko ndimbati yagakwiye kunyunganira niyo yamfasha kwishyura inzu tubamo gusa, ariko nituramuka tugiye mu rukiko bikanga, nzarekera aho ngaho n’ubundi ibyo mfite byose bishire, nzafata abana njye gusabiriza ku muhanda nibadufunga bazaba banadufashije baduhe icumbi ritishyurwa kandi banatugaburire, niba leta ibona kumutegeka ngo afashe abana ari ikibazo.”
Kabahizi yigeze gutangaza ko Ndimbati yagakwiye kwigaya kuko igikorwa yakoze Atari icya kigabo cyo kwanga kurera abana yabyaye, cyangwa se yazumva yarakoze igikorwa cya kigabo akazajya mu bandi bagabo akivuga ko yakoze igikorwa cy’ubutwari, byose abitewe n’uko ndimbati yamwijeje kumufasha nyuma yo kuva muri gereza ariko bigaherera aho ngaho, ndetse yewe yanamubwira amusaba kumufashiriza abana babyaranye ndimbati akamusubiza ko atagomba kumuhatiriza azabikora abishaka. Ndimbati abwiye abana yabyaranye na Fridaus amagambo ateye agahinda.
Iyi ntambara y’urudaca hagati ya Kabahizi na Ndimbati yatangiye ubwo hamenyekanaga amakuru y’uko Ndimbati yaryamanye n’uyu mukobwa bakabyarana ariko bivugwa ko yamufashe kungufu yamunywesheje inzoga, gusa ubwo Ndimbati yafungwaga yabwiye urukiko ko byose ari ibyo bamuhimbiye ahubwo bahuye babyumvikanyeho, mu kwezi kw’ukuboza 2022 nibwo urukiko rwagize ndimbati umwere.