Kuri uyu wa mbere tariki 09 z’ukwezi kwa 5, 2022 nibwo amakuru y’itabwa muri yombi rya miss Iradukunda Elsa wabaye nyampinga 2017 ryamenyekanye mu bitangazamakuru, aho RIB yatangaje ko uyu Elsa yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo guhishira ibimenyetso ku byaha ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya prince kid usanzwe ayobora Rwanda inspiration backup itegura irushanwa rya miss Rwanda akurikiranyweho, no kubangamira iperereza.
Nyuma y’uko aya makuru asakaye hose, abanyamakuru nabo ntago bari bicaye, nibwo kuri UKWEZI TV ikorera kuri Youtube hatambutse video ya mama wa miss Iradukunda Elsa arimo gutakamba avuga ko umukobwa yafungurwa, si ibyo gusa kandi mama Elsa yari afite copy y’inyandiko iriho ibyo Elsa yanditse avuga ko atwara ikamba rya miss Rwanda mu mwaka wa 2017 nta ruswa yigeze atanga, yewe n’ibihembo bye ndetse n’umushahara akaba yarabihawe nk’uko yabisezeranijwe nta kiguzi atanze.
Mama wa Elsa ubwo bamubazaga igihe Elsa yaba yarafungiwe, yasubijeko ku cyumweru saa ine Elsa avuye mu materaniro ya mugitondo aribwo yahamagaye mu rugo kuri telephone ababwira ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rumuhamagaye, akaba agiye kwitaba, akomeza avuga ko kuva icyo gihe miss Elsa atongeye gutaha mu rugo, kuburyo bakomeje kumubura, kugeza nijoro aribwo bukeye mama we yaganye kuri RIB kubaza iby’umwana we bakamubwira ko umwana we yabaye afunzwe.
Umunyamakuru wa UKWEZI TV ubwi yabazaga mama wa Elsa icyo Elsa yaba ari kuzira, mama we yasubije ko ntacyo azi kuko ngo banze kukimubwira, gusa ku rupapuro yari afite hari hariho inyandiko ya Elsa iriho n’umukono we ahakana ko yaba yaratswe ruswa n’umuyobozi wa miss Rwanda, amubaza niba hari aho byaba bihuriye gufungwa kwa miss Elsa ndetse niyo nyandiko afite, mama we akomeza avuga ko ibyo ntago abizi.
Mama wa Elsa ubwo bamubazaga niba ari ubwa mbere miss Elsa yari atumijwe muri RIB, yasubije ko Atari ubwa mbere atumijwe, mukumubaza ikindi gihe yigeze gutumirwa muri RIB icyo bamubazaga, asubiza ko ntabyo azi kuko ngo Elsa ntago yabimubwiraga. Mama wa Elsa yasoje arimo kurira amarira menshi asaba nyakubahwa Jeanete Kagame kumufasha akarenganura umukobwa we, ngo kuko Elsa ari umwana mwiza kandi akora ibikorwa byiza bitandukanye, harimo no gufasha urubyiruko, ikindi kandi avuga ko ababajwe cyane n’uburyo umwana we ameze muri gereza, kuko agakanzu yagiye yambaye ku munsi washize ari nako yambaye.
Mu bitekerezo byagiye bitangwa kubyo mama Elsa yavuze kuri iki gitangazamakuru UKWEZI TV, bamwe bagiye bavuga ko ngo mama Elsa afite uburyarya, abandi bakavuga ko ibyo ari kuvugira umwana we atabizi, kuko umwana ntago yava gukora amakosa ngo ajye kubibwira ababyeyi, gusa hari nabandi benshi bagiye bamwihanganisha bamwubwira ko ategereza ubutabera bugakora akazi kuko leta itajya irenganya umuntu. Reva video yose.