Hashize iminsi itari myinshi leta isohora itangazo rivuga ko amasaha akazi gasanzwe gatangiriraho yahindutse, aho ubusanzwe hari abatangiraga akazi saa moya bituma babyuka kare cyane bakitegura ndetse abenshi banafite abana bategura kujya ku ishuri, gusa kuri ubu bakaba barashyize amasaha kuva saa mbili kugeza saa tatu bitewe n’aho umuntu akora cyangwa se aho ashobora gukorera harimo no mu rugo.
Umugabo witwa Edmund Kagire ubwo yatangizaga ikiganiro kuri twitter avuga uburyo aryohewe yaje kwikirizwa n’abatari bakeya nawe bamusubiza mu buryo yanditsemo, aho yasingizaga leta ko itekereza cyane ku bakozi bayo.
Uyu Edmund yagize ati “Ni ubwa mbere mbyutse, nkitegura n’abana, nkafata akantu nitonze, nkahaguruka, nkaca mu muhanda nta muvuduko, nkagera kw’ishuri hakibura iminota myinshi, nkageza bana mu cyumba cy’ishuri, ubu nkaba nkomeje ku kazi, nta kintu cya stress cyangwa pressure numva. Leta iratekereza. Uyu muruho bintuye ku munsi wa mbere sinawupima mwa bantu mwe. Ndi mu bantu babanje kudasobanukirwa ariya masaha ariko ubu ndanyuzwe.”
Uwitwa Mugwiza Olivier yagize ati “ibyabaga saa mbili ubu biba saa tatu.” Museko yagize ati “Kubyuka nitonze umwana akicura akanywa igikoma yitonze adashyuhaguza akajya kwishuri adasinzira kubera kubyuka igicuku.” Doris yagize ati “Noneho twebwe who dont have to drop off kids, life is even sweeter. I make 3 course breakfast. Im so full every morning.”
Mutesa ati “ Nubwambere Nyonze igare nkagera hafi yishuri nkanywa ikivuguto cya mugitondo,, hafi yikigo, nkaba niteguye kwigisha ntayura. Mbega byiza. Thx leta.” 250 today ati “Uzi kubyuka utabishaka, ukongeraho kurwanira douche, ukitegura nabi, ukagenda ntacyo ukenyereyeho, ugahura na embouteillage, ukanakererwa, … Stress iramutse ipimwa basanga ufite overdose. nibwo wunva wirirwanye umwaku, n’umusaruro ntutangwa neza.”
Gusa nubwo aba bose bavugaga imyato izi mpinduka, bakanavuga ko kuba bari kuvuga gutya ari uko umusaruro w’uyu mwanzuro ugaragaye rugikubita, bose ntago bahurije ibitekerezo hamwe mu gushima dore ko habonetsemo utanyuze wagize ati “ Ni ubwambere nanjye mbyutse kare nkitegura nkanategura umwana wanjye nkafata akantu huti huti shishi itabona, mbese na stress nyinshi nkafata umwana nkamujyana ku ishuri nirukanka nkamusiga ku marembo yikigo kuko batarafungura. Nkahita njya mu kazi asigaye mu mbeho. MoH idufashe.”
Uyu akimara kwandika ibi ngibi yahise abona abamusubiza bavuga ko abaganga bagomba kwihangana, ariko bikaba byaratewe n’uko mu bantu bagabanirijwe amasaha yo gukora mu gitondo abaganga batarimo kubera uburyo bo baba bari kurwana n’ubuzima bw’abarwayi bityo ntago umurwayi yategereza muganga ngo abanze amare ibitotsi kuko ntaho byaba bitaniye no kwambura umuntu ubuzima. Gusa leta ivuga ko iki nacyo izacyihaho kigakemuka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.