banner

Mu mezi abiri amavuriro yose yo mu Rwanda azatangira gutanga imiti mishya ya malaria

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko kuva muri Mata 2025 mu mavuriro yose yo mu Rwanda hazaba hamaze kugezwa imiti mishya ivura malaria yunganira Coartem, ndetse n’abaganga bamaze kuyihugurwaho batangire kuyandikira abarwayi.

Ni gahunda yafashwe mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bw’indwara ya malaria harimo n’iyihinduranyije. RBC igaragaza ko muri Mutarama 2025 abanduye iyo ndwara mu Rwanda bagera ku bihumbi 83.

Ni mu gihe kandi byagaragaye ko mu bivuje malaria harimo abadakira neza kuko ubushakashatsi RBC yakoreye mu bigo nderabuzima bike bwerekana ko abagera kuri 80% by’abayivuza ari bo gusa bayikira neza.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinyinya mu Karere ka Gasabo, Batamugira Léonidas yabwiye RBA ko kiri mu byakira abarwayi ba malaria benshi kuko bagera kuri 700 ku kwezi, abandi 800 bakavurirwa mu bajyanama b’ubuzima abakorana na cyo.

Yavuze ko muri iyi minsi mu bo baha imiti ya Coartem isanzwe ivura malaria hari bagaruka bavuga ko batakize.

Abo barwayi bagaruka bavuga ko bafashe imiti neza ariko ntibakire bagahita boherezwa ku Bitaro bya Kibagabaga, icyo kigo nderabuzima gishamikiyeho bagahabwa indi miti itari Coartem.

Kuri ibyo Bitaro bya Kibagabaga naho bakomeje kwakira abakuru n’abato bavuye malaria bababwira ko imiti bahawe itabavuye.

Umuganga kuri ibyo bitaro ukurikiranira hafi malaria, Dr. Bwiza Muhire Hypolite, yavuze ko hari ubundi bwoko bw’imiti buhabwa abatabashije kuvura malaria na Coartem zisanzwe.

Ati “Hari umuti witwa Artesunate/pyronaridine n’undi witwa Dihydroartemisinin-Piperaquine yombi ikoreshwa mu gihe umwe muri iyo utabashije kuvura malaria. Kuguhindurira si uko uwa mbere ufite ikibazo ahubwo ni ukugira ngo niba umuti wa mbere utatumye parasite zigushiramo mu minsi itatu haboneke undi uhangana na zo.”

Inkuru Wasoma:  Burera: Bararembye kubera ubushera banywereye mu bukwe

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malaria muri RBC, Dr. Mbituyumuremyi Aimable yavuze ko hari abafata nabi imiti ya malaria bigatuma yihinduranya.

Ati “Hari igihe [abarwayi bafata imiti] bayisaranganyije nk’uwari kuyinywa iminsi itatu akayinywa umwe noneho bigatuma twa dukoko turi muri we tudashiramo burundu ahubwo tukagira ubudahangarwa ku muti. Wa muntu ufite twa dukoko twagize ubudahangarwa ku muti ashobora kugira ibyago akarumwa n’umubu [utera malaria] noneho waruma undi muntu bwa kabiri ukamuteramo twa dukoko dufite ubudahangarwa kuri Coartem ntimuvure”.

Dr. Mbituyumuremyi yavuze ko kuri ubu hari imiti mishya yunganira Coartem itangirwa ku bitaro gusa ariko hakaha hari gahunda yo kuyigeza mu yandi mavuriro ya Leta vuba.

Ati “Twamaze guhugura abaganga bose bo mu bitaro byose byo mu Rwanda mu buryo bw’ibanze dukeka ko abo barwayi ari bake, ariko ubu intambwe ya kabiri ni uguhugura abaganga bose bo mu bigo nderabuzima no mu mavuriro y’ibanze n’abajyanama b’ubuzima kugira ngo na bo babashe kumeya neza uko bahinduranya iyo miti. Mu kwezi kwa Kane tuzaba twamaze guhugura Igihugu cyose ubwo imiti izava ku bitaro ijye muri ayo mavuriro yandi no bajyanama b’ubuzima.”

Dr. Mbtuyumurenyi yasobanuye ko ibyo bitavuze ko Coartem itakivura malaria, ko ahubwo biterwa no kuba indwara yagize ubudahangarwa kuri yo bikaba ngombwa ko urwaye ahabwa undi muti mushya.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!