banner

Mu mezi atatu gusa ya 2025, abantu 20 bishwe n’inkuba

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yasabye abaturage kurushaho kwitwararika muri ibi bihe by’imvura, kuko mu bantu 21 bahitanywe n’ibiza kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, 20 muri bo bishwe n’inkuba.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Habinshuti Philippe, avuga ko muri iki gihe hatangiye kugwa imvura y’itumba ivanzemo n’inkuba, bityo abantu bakwiye kwitwararika.

Ati “Abantu 90% bakubitwa n’inkuba zibasanze hanze. Abo zisanga mu nzu na bo baba bari mu bikorwa byo gutega amazi, bafashe mu madirishya, batambaye inkweto cyangwa bafashe ibintu by’ibyuma. Ariko buriya kugama ni cyo kintu kirinda inkuba.”

“Mwirinde kugama munsi y’ibiti cyangwa ahantu hashobora kuba ibintu byakurura inkuba. Inkuba ni yo idutwara abantu benshi mu biza byose tugira.”

Habinshuti yasabye abantu gushyiraho imirindankuba no kugenzura isanzwe ihari, kuko kuba uwufite udakora ari kimwe no kutawugira. Avuga ko niba uwufite ugomba gusuzuma niba ugikora, by’umwihariko ku hantu hahurira abantu benshi.

Inkuru Wasoma:  Abanyamakuru benshi mu Rwanda babayeho nabi - Depite Mukabarisa

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA bavuze ko hari ibyo bakora kugira ngo birinde gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Nyirabagenzi Charlotte yagize ati “Icya mbere dukora igihe imvura iguye ni ugucomora ibyuma by’amashanyarazi, kuva mu mazi kugira ngo inkuba itayagukubitiramo, no kwirinda kuvugira kuri telefone.

Tuyisenge Frederick atanga inama avuga ko niba bashaka gutega amazi y’imvura bajya bagura ibigega cyangwa ibidomoro, bakazajya bayafata hakiri kare batarinze kuyajyamo imvura iri kugwa.

MINEMA ivuga ko umwaka ushize wa 2024 mu bantu 191 bahitanywe n’ibiza 81 muri bo bishwe n’inkuba, 49 bicwa n’impanuka zo mu birombe, 17 inzu zirabagwira, 14 bicwa n’inkangu naho abandi bicwa n’ibiza birimo n’imyuzure n’inkongi z’umuriro.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!