Kuri uyu wa 3 mata 2023 Marty Cooper wavumbuye telephone bwa mbere mu mwaka wa 1973, ubwo yagamiraga na CNBC mu mugi wa Barcelona yatangaje ko mu minsi iri imbere telephone abantu bazajya bazigendana mu mubiri wabo aho kuzikoresha bazigendana mu ntoki. Umusore yahagaritse ubukwe habura icyumweru kimwe kubwo kumenya ko umukunzi we yakuyemo inda 17 zose
Yagize ati “urubyiruko rwo mu gihe kizaza ruzajya rugendana telephone zabo mu ruhu hafi n’ugutwi.” Yakomeje avuga ko kongera gucomeka tefefone kumuriro bitazongera kubaho, ahubwo zizajya zijyamo umuriro uturutse muri uwo muntu nyiri telephone.
Yatangaje ko iyo umuntu ariye ibiryo umubiri ubona imbaraga, bityo izo mbaraga ari zo iyo telephone izajya ikoresha kubera ko izaba ikoresha umuriro muke cyane. Muri iki gihe tugezemo ubushakashatsi bugeze ku rwego rw’uko ibikoresho by’ikoranabuhanga bigabanirizwa ubunini bikaba bito mu buryo bwo kubitwara byoroshye.
Kuri uyu wa mbere Cooper wahanze telephone yahawe igihembo cy’ikirenga cyo kuba yarazanye ku isi ikintu cyagiriye umumaro isi yose.