Mu mugoroba wo gusezera kuri pasiteri Theogene Niyonshuti batangaje igihe azashyingurirwa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Kamena 2023 mu rugo kwa nyakwigendera Theogene Niyonshuti ‘Inzahuke’ habaye umuhango wo gufata mu mugongo umuryango we mugari n’abandi muri rusange, aho wari witabiriye n’abatandukanye barimo inshuti, abo basengana n’abandi.

Hatanze ubuhamya bwinshi butandukanye kubyo Niyonshuti yagiye akorera bamwe mubari aho ngaho. Mu bari aho ngaho, hari umushumba mukuru wa ADEPER kuri paruwasi yabo ari nawe watangaje gahunda zo guherekeza pasiteri Niyonshuti uko zizagenda.

Yavuze ko nyuma yo gukora inama basanze umuhango wo gushyingura uzaba kuwa gatatu tariki 28 Kamena 2023, kandi bakazamushyingura mu irimbi ry’I Rusororo. Gahunda zizatangira saa kumi n’ebyiri za mugitondo, aho abazajya kureba umurambo wa nyakwigendera ku bitaro bya Kacyiru nibwo bazaba bahageze.

Saa tatu zuzuye bazaba bari mu rugo kwa Niyonshuti bari kumusezeraho n’umuryango muri rusange, saa sita akaba ari ukwerekeza I Remera mu rusengero aho bazamusezeraho bwa nyuma, aho gahunda zo mu rusengero zizarangira saa cyenda, nyuma umuhango wo gushyingura uzabe saa kumi ku irimbi ry’I Rusororo.

Umushumba yakomeje avuga ko izindi gahunda bazajya bazitangaza kuko hari na komite bashyizeho izagena uko gahunda y’imigoroba yo guherekeza pasiteri Niyonshuti Theogene izagenda, bityo n’ushaka gutanga ubuhamya muri iyo migoroba akaba ariyo azajya anyuraho bakamubwira uko bigomba kugenda.

Urupfu rwa Theogene Niyonshuti rwashenguye benshi batandukanye kuko we ubwe yagaragaraga nk’isomo ryigendera, aho kumubura byagaragaye nk’icyuho mu bantu utavanguye, kuko haba abakirisitu n’abandi bantu bakurikiraga inyigisho ze kuburyo bitari ngombwa kumwumva kuko uri umukirisitu gusa cyangwa se umwemeraMana. Niyonshuti Theogene ntago azibagirana mu Rwanda!

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved