Byamaze kuba nk’umuco aho bamwe mu basitari b’abanyarwanda bashyira uko biyumva ku mbugankoranyambaga zabo baba abakoresha amafoto cyangwa se video bimwe byitwa gupostinga maze ababakurikira bagatanga ibitekerezo kuri ubwo butumwa yatanze, gusa ariko nanone imbuga nkoranyambaga zikaba zaratanze ubwisanzure bwo kwemerera umuntu kuvuga icyo ashatse cyose kubwo kuba yumva ntawe uramukurikirana.
Mu kiganiro Tidjara Kabendera yagiranye na simbi tv baganiraga ku bantu babibutsa imyaka yabo nk’igihe bapostinze, urugero akaba apostinze nk’ifoto igaragaza ko yari yishimye mu kintu runaka maze undi muntu akamusubiza n’ubutumwa amubwira ko ibyo bintu ari gukora Atari iby’imyaka ye ndetse byamurenze cyane.
Ubwo Tidjara yabivugagaho yagaragaje ko bimubabaza kandi bikanamubangamira cyane, agira ati “ telephone ni iyanjye, ntawe urambona kuri social media niyandaritse, ndi gushaka abagabo dore ko habaho n’imbuga ngo zibashaka, ntawe urambona ndi kurata ikimero, rero ibyishimo byanjye ntago nzigera mbireka kubera umuntu waje avuga ngo urakora ibi n’ibi, ngo imyaka yawe.”
Yakomeje avuga ko nta muntu ushinzwe kubara imyaka ye uhangayikishijwe no kubara imyaka ajye kubara iya mama we, yagize ati “imyaka yanjye wiyibara, reka abo nabyaye aribo bambarira imyaka, wowe ujya kubara iya mama wawe.icara hasi uvuge uti mama wambyaye afite ingahe, sinkuzi nawe ntago unzi, wimbwira ngo imyaka yanjye ntago inyemerera kugira gutya.”
Yakomeje yibaza niba umuntu uza kumubwira ko ashaje niba aba ari kubimwibutsa, cyangwa se uwo mwanya wo kwandika icyo gitekerezo ubundi yakawufashe akajya Nyabugogo akikorera umufuka bakamuha amafranga 500 akajya guhahira umuryango aho kwirirwa awuta mubitamufitiye umumaro.
Ati “uwo mwanya uri gutakaza uri kubara imyaka yanjye, wutakaze uri kubara imyaka ya mama wawe wakubyaye, ubare iya mushiki wawe wagumiwe cyangwa se iya musaza wawe w’ibandi, utekereze ku hazaza hawe wo kwicara uri gutekereza ngo Tidjara afite imyaka ingahe kuko ibyo nta kintu birakumarira mu buzima bwawe busanzwe.”
Kabendera yakomeje avuga ko ibi biri mu bintu bya mbere byica societe yacu turimo, kubera ko umwanya wo gutekereza ibitureba kandi bitwinjiriza , turawutakariza kujya ku rubuga nkoranyambaga rwa runaka kureba ibyo ya postinze ubundi ukamutuka kandi wagakwiye gutekereza ikintu kikwinjiriza amafranga runaka byibura umuryango wawe babone amafranga yo kwifashisha.