Ni mu gihe hashize igihe kinini mu murenge wa Muhoza ho mu karere ka Musanze abagore barimo kwijujuta mu itangazamakuru basaba ubuyobozi ko bwabafasha kwirukana indaya ziri muri aka gace kubera ko zibamariye abagabo babo babatwara bikarangira bataye imiryango bakajya kuri izo ndaya, mo kimwe cyangwa ugasanga abagabo batagifasha imiryango yabo kubwo kuba bamarira imitungo kuri izo ndaya.

 

Kuva kuri uyu wa 9 kamena muri uwo murenge wa Muhoza ubuyobozi mu nzego z’ibanze burimo kwirukana abakora uburaya muri aka gace bubaziza gutwara abagabo b’abandi bagore no guteza umutekano muke muri aka gace nk’uko tubikesha TV1.

 

Mu mashusho dukesha isibo tv kuri Youtube humvikanyemo amajwi y’abakobwa barimo kwijujutira ko barimo kwirukanwa bavuga ko babangamiwe cyane n’iki cyemezo ubuyobozi buri gufata kuko bifite byinshi bigiye kubabangamiraho, umukobwa umwe yagize ati”mba munzu y’ubukode, ndararana n’umugabo anzanire ibihumbi bibiri”.

 

Undi yagize ati”ubuse umwana yarira uyu munsi n’ejo, ukabona umugabo uramugaburira ntumuhe?”. Ubwo Isibo yaganiraga n’abagore batuye muri aka karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza nabo bakomeje kuvuga ko abakora uyu mwuga w’uburaya bababangamiye cyane, kubera ko baza nk’iya gatera babatwarira abagabo kandi bari bimereye neza mu ngo zabo.

 

Umugore umwe yagize ati” ubuyobozi burimo kwirukana abakobwa batwara abagabo b’abandi bakaniba”. Umunyamakuru ubwo yamubazaga icyo abo bakobwa icyo barusha abandi bagore yasubije agira ati” iki kibazo kirabangamye kubona umugabo wawe bamutwaye, ariko ubanza aba bagabo bisangira izo ndaya kubera ko baturusha gutanga care ahari”.

 

Undi mukobwa yagize ati” yewe iki kibazo cyo kirahangayikishije, uba wifitiye umugabo yaragukunze muribanira, none ujye kubona ubone kabutindi iturutse aho utazi, ubuse wayishimira?”. Bakomeje bavuga ko ahubwo icyari gisigaye ari ukurwana nabo ubundi ushoboye undi akamuganza. Hari n’umugore wavuze ko yababajwe cyane no kubona umugore mugenzi we watwawe umugabo ndetse bakanabafata ariko nyuma bagatanga inzoga z’abagabo gusa bakabareka.

 

Ni mu gihe iki kibazo cyari kimaze igihe kinini kivugwa muri aka gace, gusa abaturage bo bavuze ko ubwo ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kwirukana aba bakobwababatwarira abagabo wenda bazagera aho bagatuza bakibanira n’abagabo babo mu mahoro.

Dore udushya twagiye turanga amarushanwa ya miss Rwanda, uko aba miss bagiye bakurikirana umwaka ku wundi n’ubwiza bwabo ku mafoto

 

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved