Nyuma y’uko habaye igisa nk’igitangaza mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hakazunguzwa ibendera riranga abaryamana bahuje ibitsina, abantu benshi biganjemo abayoboke b’iri torero ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’inyigisho z’iyobokamana bagize icyo babivugaho ariko abenshi bagaragaza ukunenga kwinshi.
Pasiteri Umubyeyi Epiphanie uzwi ku izina rya pasiteri Fanny, umuyobozi w’itorero rya Getsemani Ministries yagaragaje ko adashyigikiye kubona abatinganyi bazamura ibendera ry’ubutsinzi bwabo muri ADEPR. Ati “njye rero uko mbibona, ikizira cyinjiye ahera, ariko nanone ndanenga pasiteri Isae wemeye kubaha ikaze. Ndibaza ko hari amasezerano yagiranye n’abazamuye ibendera ry’abatinganyi kuko na we ubwe yitangarije ko nta gikuba cyacitse, bivuze ko ashobora kuba yari yanagiranye na bo isezerano ryanatumye atumira abakristo ngo baze kwakira abashyitsi.”
Pasiteri Fanny yakomeje yavuze ko nubwo Atari umuvugizi wa ADEPR ariko ntabwo yabura kuvuga ko umushumba wa ADEPR yakoze amakosa kuko hari indonke ashobora kuba yarakiriye zatumye yemera ko icyasha nka kiriya cyinjira mu itorero nka ADEPR asanzwe yemera ko ari ary’umwuka.
Pasiteri Fanny yanavuze ko ngo muri ADEPR harimo ibice 2, igice cya mbere akaba ari igice cy’abakene bategereje gutabarwa n’Imana, ngo icyo gice nta jambo kigira kubera ko kigizwe na ba rubanda rugufi, noneho igice cya kabiri ni igice cy’abanyamashuri bafata ibyemezo byo hejuru ari nabo batekereza ibyo abandi bakwiriye gukorerwa, abo bakaba abo kwirira amafaranga yatanzwe n’Abakristo.
Fanny yakomeje avuga ko ibyo byose ari ibikomeje gutuma ADEPR iyoba ikava mu mwimerere wayo ari nayo mpamvu iri kwisanga yakoze amakosa haba kurwanira amafaranga ndetse no kwinjiza abatinganyi. Nyuma y’ibyabaye nyuma y’uko muri ADEPR Nyarugenge hazungujwe ibendera ry’abatinganyi, abantu benshi bari kubihuza n’ibyanditse muri Bibiliya bya Sodoma na Gomora aho barimbuwe bazira ubutinganyi, bakibaza niba bitazongera kubaho.