Umunyamideri wamamaye ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse no hanze, Mbabazi Shadia uzwi nka ShaddyBoo yibasiye bikomeye abakobwa bagejeje ku myaka 30 batarabyara cyangwa batarashaka abagabo abiyama kwishimira umwaka mushya. Ibi ShaddyBoo yabivuze ubwo yari mu kiganiro imbonankubone (live) hamwe n’umukobwa w’inshuti ye uba muri Leta zunze ubumwe za Amerika nawe wamamaye ku izina rya Muchomante ubwo baganiriraga kuri Instagram.
Muri iki kiganiro ShaddyBoo yavuze ko abantu batagakwiye kwishimira umwaka mushya ngo kuko uko umwaka ushize imyaka yabo iba yiyongera, bityo kwizihiza umwaka mushya bikaba byari bikwiye kuvaho. ShaddyBoo kandi yavuze ko atumva impamvu bamwe bavuka ko ashaje kandi mu by’ukuri we azi icyo asazanye. Ati: “Hari impamvu. Ndakujiji… Abana ndabakujije… you know, ntago ngira depression ariko noneho wa muntu tungana attention”.
Yakomeje agira ati: “Ntago ngiye kubacyurira by the way! Namwe erega muransaza sometimes, muba munshotora ngo ndashaje…. ngo urumva je sais pas, njye ndabizi ko mfite imyaka 30 ariko umwana wa mbere…. hari imyaka yujujemo tu! Ariko se nk’abantu tungana nta mwana baragira nabo banyita umukecuru koko?” source: Umunaba